bwiza.com
Amakuru mu Rwanda

Rwamagana: Umusaza warokotse jenoside amaze imyaka Ine asembera atagira aho kuba

Gahamanyi Augustin  ufite imyaka 77,  utuye mu mudugudu wa Kabuye, mu Kagari ka Nkungu, Umurenge wa Munyaga,  aratakamba asaba kubakirwa nk’utishoboye nyuma yo kumara imyaka Ine acumbikiwe mu z’abandi.

Gahamanyi  afite ubumuga,  yemeza ko bwaturutse ku bugizi bwa nabi yakorewe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994,yavuye mu nzu ye yabagamo ahungishijwe n’umuryango we watinyaga ko yazabagwira.

Yagize ati “Naramugaye, narakotse jenoside kandi nta bushobozi nari mfite kugira ngo mbashe gusana inzu yanjye yendaga gusenyuka, niyo mpamvu batugiriye inama yo kuyivamo tujya gucumbika, nkaba nsaba ubuyobozi ko bwamfasha bagasana inzu yanjye nkayijyamo kuko iyo ndimo umwana wayintije arayikeneye”.

Musengimana Agnes, umugore wa Gahamanyi na we asanga bakwiye gufashwa bagasanirwa inzu yangiritse. Agira ati “Inzu twabonye igiye kutugwira tugira ubwoba bw’uko yatugwira tuyivamo tujya gucumbika mu mudugudu wa Rudashya kuko abantu bose barahacaga bakatubwira ko igiye kutugwira ,twagerageje kuvuga ikibazo cyacu mu buyobozi ariko nta gisubizo twabonye kandi nta bushobozi na buke dufite”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyaga buvuga ko hari abatishoboye bagera ku 120 bafite ikibazo cyo kutagira amacumbi barimo na Gahamanyi  bagomba gufashwa kubona amacumbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, yemeza ko  azubakirwa muri gahunda yo gufasha abatishoboye .

Yagize ati “Mu murenge wacu wa Munyaga dufite ku rutonde imiryango 120 ikeneye amacumbi ,tugenda tubafasha dukurikije ubushobozi dufite, uyu mwaka twubakiye imiryango 8 ,muri uyu mwaka tugomba kubakira indi miryango ariko bizaterwa n’amikoro tuzabona kuko amazu twubaka twifashishije umuganda w’abaturage ariko amabati yo gusakaza tukayahabwa n’akarere”.

Mukashyaka arakomeza yizeza Gahamanyi ko azafashwa akubakirwa.

 

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!