bwiza.com
Amakuru mashya

U Rwanda rurateganya gusura abimukira muri Libya

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububabanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko iki gihugu cye gifite gahunda yo gusura abimukira bari muri Libya.

Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruri mu buganiro na Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta ya Libya ku ngingo yo kohereza abimukira bagera kuri 500 mu Rwanda.

Aganira na KT Press kuwa 12 Kanama, Nduhungirehe yagize ati “ Turi mu biganiro na Afurika Yunze Ubumwe na Leta ya Libya ku buryo bwo kwimurira abimukira 500 mu Rwanda. Tuzoherezayo itsinda  kugira ngo ribasure muri Libya. ”

Hari amakuru yemeza ko u Rwanda ari rwo rwafashe iya mbere ku kwakira aba bimukira mu 2017. Iki gikorwa kizaterwa inkunga n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uburyo n’igihe iki gikorwa cyo kwimurira aba bimukira mu Rwanda kizabera.

Igihugu cya Libya gicumbikiye abimukira basaga ibihumbi magana ane, bamwe mu bagerageje kwifashisha ubwato ngo berekeze mu Burayi basize ubuzima mu nyanjya ya Mediterani.

Izindi wakunda

Bwiza.com