bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Abarimu bahagaritse gahunda y’imyigaragambyo nyuma yo guhura na Museveni
Amakuru Umutekano

Uganda: Abarimu bahagaritse gahunda y’imyigaragambyo nyuma yo guhura na Museveni

Kuri uyu wa 14 Kanama 2019, abarimu bigisha muri kaminuza bahagaritse gahunda y’imyigaragambyo nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni.

Museveni yahuriye n’abarimu bigisha mu byiciro bitandukanye mu ngoro ye iri muri Entebbe., baganira ku kibazo cy’imishahara yabo yatinze.

Gutinda kw’imishahara kwatumye aba barimu bareka akazi, bapanga na gahunda yo kwigabiza imihanda, bagakora imyigaragambyo.

Amakuru yo guhagarika iyi gahunda no gusubira ku mirimo yavuzwe na Prof. Edward Mwavu, umwe mu bayobozi ba kaminuza ya Makerere. Yavuze ko bategereje ikizava mu byemezo bya Museveni wabemereye ko ubwe agiye gukurikirana iki kibazo n’ubwo atatangaje igihe umuti uzabonekera.

Prof. Mwavu yavuze ko bagiye kumenyesha bagenzi babo iby’ihagarikwa ry’imyigaragambyo.

Museveni kandi yemereye abigisha muri kaminuza ya leta(bafite impamyabumenyi za proffesseur) umushahara wa miliyoni 15 z’amashilingi ya Uganda ku kwezi. Tuyashyize mu manyarwanda, ni 3,727,038. Yari yarabahaye iri sezerano ariko ritinda gusohora. Yababwiye ko iyi gahunda itahindutse.

Iyi myigaragambyo yari iteganyijwe mbere y’uko igihembwe cya kabiri cya kaminuza gitangira ariko ubuyobozi bwa kaminuza buvuga ko bitigeze bihagarika kwakira abanyeshuri.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com