bwiza.com
Ahabanza » Wa musore wirirwa azenguruka Kigali yambaye impu z’inyamaswa yavuze impamvu atemera Yesu
Amakuru Amateka n'umuco

Wa musore wirirwa azenguruka Kigali yambaye impu z’inyamaswa yavuze impamvu atemera Yesu

Avuga ko yitwa Cyambarantama Umwami w’umuco, ni umusore w’imyaka 28 wemeza ko mu myemerere ye, yemera ko ashobora kwemera umukurambere akamuha imbaraga zo gutsinda abanzi.

Ashimangira ko Imana yatumye Ruganzi Ndori akora ibitangaza ariyo yemera. Ati “Nk’uko umuntu avuga ngo nizera ko Yesu ansindira abagome nanjye nizera ko Ruganzu ansindira abanzi banjye, niba wangambiriyeho ikintu kibi aramanuka”.

Akomeza avuga ko yize Yesu, arabatizwa ahabwa n’andi masakaramentu, ariko ko nta hantu na hamwe amwemera nk’umunyembaraga wagira icyo amufasha. Ati “Mbere y’uko Abanyarwanda bamenya Yesu, bari bafite uko bemera. Yesu ni umwami w’Abayisilaheli ntabwo ari umwami w’Abanyarwanda”.

Cyambarantama ni umukinnyi wa Filimi, benshi bakaba bakunze ku mubona ahateraniye abantu benshi mu Mujyi wa Kigali nko muri Gare ya Nyabugogo, Remara n’ahandi acuruza filimi z’umuco.

Avuga ko uyu mwuga umaze kumuteza imbere bityo agasaba n’urubyiruko rugenzi rwe guhaguruka rugakora rukiteza imbere ari nako rukora ibyateza imbere igihugu.

Byinshi uyu musore yaganiriye na Bwiza Tv, reba Video

 

Izindi wakunda

Bwiza.com