bwiza.com
Imyidagaduro

Wendy Waeni wahuye na Perezida Kagame arashinjwa kuba imbata ya filimi z’urukozasoni

Umwana w’umukobwa uzwi mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni arashinjwa n’uwahoze ari manaja we, Joe Mwangi kuba imbata yo kureba filimi z’urukozasoni.

Wendy arazwi cyane mu Karere ndetse no ku Isi. Aheruka guhura na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda mu 2016.

Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo yitwa Ktn kuwa Gatatu w’icyumweru  gishize, yavuze ko manaja Mwangi yamukenesheje, ko amafaranga yose ayishyirira mu mufuka we, ku buryo we na mama we bakiba mu nzu y’icyumba kimwe iri ahitwa Huruma.

Nyuma yo kubona ibi, Mwangi na we yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, avuga ko nta kibazo cy’amafaranga afitanye na Wendy ko ikibazo gihari ari icy’imyitwarire y’uyu mukobwa.

Mwangi kuwa 13 Kanama uyu mwaka yavuze a ko yagiranye ibibazo na Wendy ubwo yamwakaga telefoni bitewe n’ibyo yabonaga ayikoreraho.

Avuga ko yagenzuye byinshi mu byo Wendy akoresha telefoni ye,agasanga harimo kureba filimi z’urukozasoni, kwishora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abandi atazi.

Mwangi ati “ Iby’izi nkuru mugenda mwumva ntaho zihuriye n’amafaranga. Muri Mata nari kumwe na Wendy mu Mujyi wa Mombasa, mwe ntimwakumva ibintu yakoreshaga telefoni ye. Niyo mpamvu nayimwatse.”

Avuga ko nyuma yo kwaka Wendy telefoni, yahuye na nyina (nyina wa Wendy) kugira ngo  bavugane kuri iyi ngingo.

Uyu mugabo yashyize hanze kandi ibiganiro byerekeza ku mibonano mpuzabitsina Wendy  yagiranaga n’uwafatwa nk’inshuti ye y’umuhungu yise “ Mi Amor” (rukundo rwanjye) muri telefoni ye.

Mwangi kandi  yasobanuye icyatumye Wendy avuga ku karubanda ko amurya amafaranga.

Ati “ Neretse nyina ibyo umukobwa we aba arimo, gusa nyina ampatiriza ko namusubiza telefoni ye kuko ngo azajya amugenzura. Ibi narabyanze, iki ni cyo cyatumye Wendy avuga biriya byose.”

Mwangi aravuga ibi mu gihe Wendy avuga ko telefoni n’imbuga nkoranyambaga ze zose bigenzurwa n’uyu mugabo. Uyu mwana avuga ko ajya atungurwa no guhura n’abantu bakamubaza impamvu ashyira ibintu bibi ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga ze.

Hagati aho, Wendy Waeni cyangwa se abahagarariye inyungu ze ntacyo baratangaza ku byatangajwe na Joe Mwangi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com