bwiza.com
Utuntu n'utundi

Baryoherwa n’inyama y’imbeba yokeje babasha kwigondera

Abaturage bo mu byaro byo mu Ntara ya Battambang muri Cambodia bavuga ko baryoherwa cyane n’inyama y’imbeba yokeshe cyane ko igura make.

Umw muri batuye muri iyi ntara, Yit Sarin yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko iyi nyama y’imbeba ihenduka kandi ko iba iryoshye.

Ati “ Iraryoshye. Mba numba imeze nk’iy’inkoko cyangwa iy’inka.”

Sarin avuga ko imbeba nto yokeje igura hafi 250 Rwf mu gihe inini igura 450 Rwf.

Uyu muturage avuga ko iri ari ifunguro rikunzwe cyane ku bahinzi n’aborozi bo muri aka gace.

Umucuruzi w’inyama y’imbeba, Ma avuga ko iyi nyama ikunzwe cyane kandi ko ubucuruzi bwe bwunguka kuko ku munsi agurisha ibiro bigera kuri 20.

Abaturage bavuga ko batangiye kurya izi nyama z’imbeba kuva muri myaka ya za 70.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com