bwiza.com
Amakuru Umutekano

Nzishyura amande naciwe na Traffic Police – Minisitiri Busingye

Mu gihe Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yavaga mu Ntara y’Iburasirazuba agaruka i Kigali, yafotowe na Camera za Traffic Police ahita anacibwa amande, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Busingye Johnston yari avuye gusura imfungwa z’abagore biganjemo abahamwe no gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ubwo imodoka ye yarenzaga umuvuduko wemewe mu muhanda ahitwa Gihuta mu Karere ka Gatsibo , yafotowe n’ibyuma byabugenewe, bityo yohererezwa ubutumwa bumumenyesha amakosa yo mu muhanda yakozwe, n’ingano y’amande agomba kwishyura

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Busingye ntiyinubiye gucibwa amande, ahubwo yagize ati : “Nzishyura”. Ni ubutumwa bwa Traffic Police bwanyuze ku rubuga IREMBO, bugaragaza ko igihe ntarengwa cyo kwishyura ari kuwa 18 /08/ 2019.

Kuba Minisitiri w’Ubutabera unafite Police mu nshingano ze yiyemeza kwishyura atagoranye amande yaciwe na Police ni ubutumwa bufatika no ku bandi Bose bacibwa amande y’amakosa mu muhanda, bagakwepa kwishyura cyangwa bakaruhanya.

Izindi wakunda

9 Ibitekerezo

Decapo 15/08/2019 10:04 am at 10:04 am

Biratangaje, cyane ubundi mumategeko nize iyo inzego za leta ziri mubutumwa bwa,akazi ziba zifite ubudahangarwa,ntibyumvikana ukuntu byashoboka ko wakwandikira Minister ,simbihakanye ariko barebe neza niba nta tegeko rishwe, gusa niba yarari mukazi biri inyuma yukuri, ndumva bazandikira na ……huh nihitiraga gewe gusa

Subiza
Dawn Mugabo 15/08/2019 10:09 am at 10:09 am

Oya kuba yemeye kqishyura ntabwo bitunyuze.
Tuzi yuko imodoka z’ abayobozi zigendera Ku muvuduko uri hejuru kubera ko baba bagomba kunyaruka kubera inshingano hamwe n’ ibindi binyabiziga ndakumirwa nk’ iby’ ubutabazi cg ibitwaye amafaranga y’ igihugu. None abashinzwe imikoresherezwe ya biriya bikoresho basobanurira abanyarwanda icyo babiteganyijeho. Kuko bitabaye ibyo mwazanatwereka facture yahawe umukuru w’ igihugu na cortège ye kandi these tuzi ukuntu aba yihuta kubw’ ineza yacu abanyarwanda. Murakoze mutubarize.

Subiza
Hakizabobo 15/08/2019 11:00 pm at 11:00 pm

Bivuze ko ejo bundi na za Ambulance cg ibinyabiziga byingabo (mubihe bidasanzwe) kimwe nibindi bitwara abayobozi bakuru bigihugu cyacu “bimwe twita Ndakumirwa” vuba aha bizatangira kwandikirwa Imivuduko!!

Subiza
MTM 16/08/2019 9:24 am at 9:24 am

Uri ni Urugero rwiza rutanzwe na Minister rwose!Hari undo mugabo ukora muri MINIJUST ukunda guparika imodoka mu mugi hejuru ya bordule, on pavers kandi bihanwa n amategeko ndetse ugasanga na Police imunyuraho ikigendera, biragayitse pe.

Subiza
ggggGG 16/08/2019 12:51 pm at 12:51 pm

Byabyuma uziko byubahuka kweri. Ntibitinya na SHEBUJA WABYO?

Subiza
SIBORUREMA Protais 16/08/2019 4:59 pm at 4:59 pm

Nibyo ibi byerekana ko ntamunyarwanda uri hejuru y’itegeko urwego haha ariko rwose,nanjye uyu munsi natanze 50000Frws yo gutwika amatafari,ubwo ni umusoro uzinjira musanduku ya leta hakubakwa imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Subiza
banamwana 16/08/2019 6:09 pm at 6:09 pm

wapi ahubwo anafatirwe ibindi byemezoniba ko0ko yemera icyaha nkikosa,nkumuyobozi urugero rwokugenda akica amategeko weyagomba kuyarinda,ababishinzw barebe neza icyo kumukorera birangiriye ahobya aragaterera nzamba ….

Subiza
Oliver 17/08/2019 12:28 pm at 12:28 pm

Ngirango ibinyabiziga ndakumirwa ntibirebwa n’amategeko yumuvuduko iyo biri mukazi,ubwo ntibamurenga yije ra?

Subiza
Shema 17/08/2019 10:17 pm at 10:17 pm

Ibi ni uburyarya!! Aba bantu batagira abo bubaha kugeza no ku bayobozi babo seee, ….!!! Ibyo nibyo mushimye se?? Ibyo simbyemeye na gato rwose!!! Usibye na Ministre, na Mayor ntibakwiye kumuhagarika kubera iyo mpamvu yavuzwe!!! Icyo kinyabupfura ni gike rwose!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com