bwiza.com
Amakuru Ubuzima Utuntu n'utundi

Musanze: Muganga yamubwiye ko imyaka 7 ayimaze atwite inyamaswa

Kambera Peragie atuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara. Avuga ko we n’umuryango we baturutse mu karere ka Gakenke, umurenge wa Rusasa, akagari ka Rurembo. Ngo amaze imyaka hafi 7 atwite, muganga yamubwiye ko ari igisimba kimuri mu nda.

Babanje kuba muri Nyabihu, bahamaze imyaka 3 n’amezi 4 bari mu bukode,  Musanze bayimazemo amezi 4. Babaye mu bukode nyuma yo kwimuka bibwe amafaranga y’u Rwanda 1,600,000 bagurishije ikibanza bashaka kwimukira mu cyahoze ari Kibungo mu ntara y’Iburasirazuba.

Nk’uko bigaragara ku ikarita yo kwipimishirizaho inda yeretse umunyamakuru uzwi nka Phil Peter, yagiye kwipimisha inda tariki ya 1 Kanama, 2013 ku kigo nderabuzima cya Nyundo. Avuga ko hari hashize amezi abiri aribwa mu nda. Abaganga bamubwiye ko atwite, ategereza kubyara.

Yatangiye kuva, inda imaze amezi ane. Bamuhaye igitanda, ahamara icyumweru, arataha yumva ko yorohewe. Yageze mu rugo arongera arava ndetse bimukomerera kurushaho. Yamaze amezi abiri ava ubudahagarara.

Avuga icyo gihe yategereje, amezi icyenda aruzura, inda ntiyavuka cyangwa ngo ivemo. Imyaka irindwi ikaba igiye kurangira.

Uko imyaka yagendaga ishira, yarababaraga cyane no kunyeganyega bikanga. Ngo byageze aho, kuva birahagarara kubera kugabanyuka cyane kw’amaraso.

Akeka ko umuturanyi we banafitanye isano ashobora kuba ari we wamuroze kuko ngo yakundaga kumubaza impamvu atabyara. Avuga ko indi mpamvu yatumye yimuka ari uyu muturanyi. Yemera ko nta cyo bapfaga, yewe ntibigeze banavugana nabi.

Kambera avuga ko yasobanuriraga abaganga ikibazo afite, bakamupima ariko ntibagire icyo babona; bakagapfa kumuha imiti.

Yageze aho ajya mu bitaro bya Shyira biri mu Nyabihu, umuganga wamupimye amubwira ko mu nda harimo igisimba (nk’uko abivuga). Nk’abandi barwayi banyujijwe mu cyuma, yamusabye ifoto yavuyemo, muganga arabyanga ngo kuko badatanga bene aya mafoto.

Mu buzima bwe, Kambera avuga ko yizera Imana, akaba ahamya ko ari yo yamurize muri ubu burwayi, akaba akiriho. Imbaraga z’amasengesho kuri we ngo ntacyo zakora mu gihe Imana itarapanga kumukiza.

Isezerano imbere y’Imana ni ryo ryatumye umugabo wa Kambera atamusiga ngo amutererane. Batakaje byinshi, bajya no mu bavuzi ba gakondo, binaniranye bategereza igisubizo cy’Imana.

Ku wa 9 Gicurasi, ubwo Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul yari yasuye akarere ka Musanze mu murenge wa Busogo, Kambera yashatse kumubwira ikibazo cye ariko umuhango urangira atabonye umwanya. Ariko ngo ikibazo cyabo ubuyobozi bw’ibanze ntibukizi kuko ngo bahamaze igihe gitoya. Bemera ko na bo baba badashaka kuvuga ikibazo cyabo kuko batinya rubanda.

 

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Gana abaganga 15/08/2019 11:25 am at 11:25 am

Ni ukumugira inama yo kwivuza agomba kuba afite ibibyimba munda

Subiza
Anaclet Bimenyimana 16/08/2019 9:12 am at 9:12 am

muganga niba koko yarabonye ari igisimba atwite nta kuntu bamukorera operation bakagikuramo. Kandi Shyira irabishoboye.gutwita imyaka 7 koko???!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com