bwiza.com
Amakuru Featured Politiki

Perezida Kagame yanyomoje ikinyamakuru The Financial Times

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanyomoje ikinyamakuru cyo mu Bwongereza avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda budacura imibare itari yo ku iterambere bugamije kwigaragaza neza.

Ni nyuma y’aho Ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza gitangaje inkuru kivuga ko icukumbuye  cyakoze ku mibare yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda n’ibyatangajwe na bamwe mu bayikozeho ubushakashatsi.

kuri uyu wa Gatatu i Kigali, ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera mu 3000, Perezida Kagame yagarutse kuri iyi nkuru, avuga ko abona “igamije kugaragaza nabi u Rwanda”.

Ni mu gihe iki kinyamakuru kivuga ko icukumbura cyakoze ryerekana ko imibare itangazwa na Leta y’u Rwanda ku igabanuka ry’ubukene yaba atari ukuri.

Yagize ati: “Natega n’uwari we wese ko nta kintu kitari cyo… cyacuzwe… cyangwa cyahimbwe… ku iterambere turi kugeraho. Ibyo nta gushidikanya”.

Abashakashatsi bavuganye na The Financial Times bavuga ko basesenguye imibare y’igabanuka ry’ubukene yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko babona ko ubukene butaba bwaramanutse ku kigero cya 6,9% ahubwo bwaba bwariyongereye.

Perezida wa Repubulika yabwiye urubyiruko ko niba hari utekereza ko u Rwanda rufite ibibazo byo gukemura, “aho ntabwo yibeshya koko turacyafite ibibazo byinshi byo gukemura, kandi turi kubikemura“.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com