bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Pologne: Umugi umaze imyaka 10 utabyara abahungu

Hashize hafi imyaka 10 ababyeyi bo mu mugi wa Miejsce Odrzanskie muri Pologne batabyara abana b’abahungu.

Byatumye umuyobozi w’aka gace, Rajmun Frischko avuga ko uzabyara umwana w’umuhungu mbere y’abandi azahabwa igihembo gishimishije.

” Umwana w’umuhungu uzavuka tuzamwitirira umuhanda hano kandi tuzatera igiti tucyitirire izina rye. Azahabwa kandi n’impano nziza.”

Krystyna Zydziak, avuga ko kuva mu 2010, umugi wa Miejsce Odrzanskie ufite abaturage bagera kuri 300 wavutsemo abana bagera kuri 12 b’abakobwa gusa.

Imibare igaragaza ko Pologne ifite umubare munini w’abahungu kurusha uw’abakobwa. Mu 2017, abahungu basagaga 207,000, mu gihe abakobwa bari 196,000.

Ikinyamakuru The New York Times dukesha aya makuru kivuga ko nta mpamvu igaragaza uburyo imbyaro z’abahungu zabuze muri uyu mugi n’ubwo abahanga mu by’ubumenyi batangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya impamvu ibiri inyuma. Abaturage bo bizera ko ari ibintu byahuriranye.

Uyu mugi muto wavuzwe cyane n’itangazamakuru, ubwo ku wa 31 Nyakanga mu gihugu habaga irushanwa ry’imitwe y’abakorerabushake bazimya inkongi y’umuriro, wo ukohereza abakobwa gusa. Byatumye abantu bahaguruka, bareba mu bubiko bw’amakuru arebana n’ivuka ry’abana.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com