bwiza.com
Amakuru Politiki

Umugore wa Ndereyimana wa FDU-Inkingi avuga ko yatangiye gucika intege

Uyu munsi hashize iminsi 30 Eugène Ndereyimana wo mu ishyaka FDU-Inkingi  aburiwe irengero, umugore we avuga ko amaze gucika intege, abana nabo baracyamubaza aho Papa wabo yagiye.

Yabuze ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi agiye i Nyagatare guhura n’abifuzaga kumva iby’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, FDU-Inkingi, yari ahagarariye mu ntara y’iburasirazuba.

Ndereyimana w’imyaka 29 y’amavuko ni we wari utunze urugo rwe rugizwe na we, umugore we n’abana babiri b’imyaka irindwi n’ine.

Victoire Ingabire, umuyobozi w’iri shyaka, avuga ko Ndereyimana yari ageze hafi y’aho yari agiye gukorera inama maze abarimo bavugana nawe kuri telefone bamutegereje ntibongera kumwumva cyangwa kumubona abagezeho.

Hashize iminsi ine ibi bibaye, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, Modeste Mbabazi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bashyikirijwe ikirego ko uyu yabuze bagahita batangira kugikurikirana.

Mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 15 Kanama 2019, Mwiseneza Joselyne umugore wa Ndereyimana, yatangarije iyi radiyo ko mu rugo bari mu gahinda kuko kugeza ubu nta nkuru ye barongera kubona, ukwezi kurashize.

Madamu Mwiseneza avuga ko bikomereye umuryango we kubura umuntu wari ubatunze batazi niba akiriho cyangwa yarapfuye.

Madamu Mwiseneza yagize ati: “Ntacyo abashinzwe gukora iperereza baratubwira. Njyewe urebye nacitse intege”.

Arakomeza ati: “Ni urugamba rukomeye, abana baracyari bato, ntabwo babashije kubyakira, bahora bamutegereje, bambaza ngo ese papa ari hehe?”

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Ally 16/08/2019 6:37 pm at 6:37 pm

Uwaza nkajya Nkwirongorera ubundi abana nkagufasha kubarera nta mwana ubura se kereka nyina iyo abigizemo uruhare uh ubwo umpe Adress yaho utuye nze nsigare kurugo naho umugabo we yagiye guhiga azaba aza

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!