bwiza.com
Amakuru Politiki

Amakimbirane kuri Kashmir ashobora kubura intambara ya kane hagati y’Ubuhinde na Pakistan

Jammu-Kashmir ni leta iri mu majyaruguru y’Ubuhinde, ikaba igenzurwa n’Ubuhinde, Pakistan n’Ubushinwa ho agace gatoya, ndetse igira n’amategeko ayigenga.

Amakimbirane y’Ubuhinde na Pakistan hejuru ya Kashmir yatangiye mu 1947, ubwo ibi bihugu bitumvikanaga ku mategeko agomba kuyigenga. Ibi byateje intambara eshatu(1947, 1965, 1971) hagati y’ibi bihugu n’ubu bitumvikana ku miyoborere ya Kashmir.

Ubusanzwe Pakistan n’Ubuhinde byari igihugu kimwe cyitwaga Ubuhinde bw’Abongereza (British India). Bwaje kuvamo ibi bihugu bibiri byigenga mu ijoro ryo ku wa 14 ryashyiraga uwa 15 Kanama 1947. N’ubwo ibi bihugu byigenze, byakomeje kugirana amakimbirane ku butaka bwa Jammu-Kashmir, intambara zirarota, benshi barapfa abandi barahunga.

Byageze aho n’Ubushinwa bwinjira muri aya makimbirane. Ubuhinde bufite 55 % by’ubutaka bwa Kashmir, ariko bukayobora 70 % by’abaturage bayituye. Pakistan igenzure 30 by’ubu butaka, Ubushinwa bukagenzura 15 % gasigaye.

Muri iyi leta ya Jammu-Kashmir, Ubuhinde buyoboye Jammu, ikibaya cya Kashmir, Ladakh na Siachen Glacier. Pakistan iyoboye Azad Kashmir na Gilgit Baltistan, na ho Ubushinwa bukayobora ikibaya cya Shaksgam n’agace ka Aksai Chin.

Muri uku kwezi, Ubuhinde bwirengagije itegekonshinga , ingingo ya 370  n’iya 35A zashyizweho mu 1954, ziha uburenganzira leta  ya Jammu-Kashmir ikigenga; ikagira ibendera, itegekonshinga riyigenga no kugira ubuyobozi bwite.

Tariki ya 5 Kanama 2019, Perezida Ram Nath Kovind yasabye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ko itegekonshinga ry’Ubuhinde rihabwa ububasha bwo kugenga leta ya Jammu-Kashmir. Ku wa 6 Kanama, yashyizeho iteka ritesha agaciro ingingo ya 370 n’iya 35A mu itegekonshinga.

Abanya Jammu-Kashmir bari bafite amategeko abagenga, uburenganzira ku mitungo yabo bwite, kugira uburenganzira bwabo mu buryo butandukanye n’abo mu zindi leta y’Ubuhinde, ikindi ni uko nta Muhinde uturutse mu zindi leta wari wemerewe kugura ubutaka muri Kashmir. Iteka rya Perezida Ram Nath rihindura izi ngingo zose.

Nyuma yo kwambura uburenganzira Jammu-Kashmir, imirongo ya telefone, murandasi ndetse na televiziyo byarafunzwe, abayobozi b’agace kayobowe n’Ubuhinde batabwa muri yombi. Muri Jammu-Kashmir ntibemerewe gukora imyigaragambyo cyangwa gukora inama.

Pakistan yasembuwe n’iri teka rya Perezida w’Ubuhinde, ndetse ivuga ko yiteguye guhangana  n’iki gihugu kandi izacyereka isomo rikomeye. Ifata ibi ngibi nko kurengera kuko ubu butaka busangiwe n’ibihugu bitatu.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan yatangaje kuri uyu wa 14 Kanama ko igihugu cye kizarwana kugeza ku iherezo. Abona ko imitegekere y’Ubuhinde ari nk’imwe ya Adolphe Hitler n’ishyaka rye ry’Abanazi ryari rigambiriye gutsemba ubwoko bw’Abayahudi. Khan avuga ibi ngibi ashingiye ku kuntu Jammu-Kashmir ari agace kiganjemo abaislamu.

Ubuhinde bwohereje ibihumbi by’abasirikare ku mupaka ubuhuza na Pakistan, Pakistan na yo biba uko. Ingabo z’ibihugu byombi ziryamiye amajanja kuri uyu mupaka.

Kuri uyu wa 15 Kanama, ingabo za Pakistan zarasanye n’iz’Ubuhinde, 5 z’Ubuhinde zihasiga ubuzima. izindi 3 za Pakistan na zo zirahagwa, hiyongeyeho abaturage 2 ba Pakistan. Uku kurasana kwabaye buri basirikare bari ku butaka bwabo, barebanira hakurya y’umupaka.

Pakistan yitabaje akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kugira ngo gafashe ibihugu byombi gukemura iki kibazo. Biteganyijwe ko iyi nama iba kuri uyu wa 16, ikabera mu muhezo.

Intambara y’Ubuhinde na Pakistan mu 1971

Izindi wakunda

Bwiza.com