bwiza.com
Amakuru Politiki

HRW irasaba iperereza ryimbitse ku izimira ry’Abanyarwanda babiri

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu  “Human Right Watch (HRW)”  ufite icyicaro  i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika urasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ryizewe kurushaho ngo hamenyekane ahaherereye Abanyarwanda babiri baburiwe irengero, hashize ukwezi.

Abanyarwanda bavugwa na Human Right Watch , umwe ni Bwana Ndereyimana Eugène umunyamuryango w’Ishyaka FDU-Inkingi riyoborwa na Ingabire Victoire, ritaremererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda, undi ni Bwana Tuyishimire Constantin umunyamakuru wa TV 1 Rwanda.

Eugène Ndereyimana yaburiwe irengero kuwa 15 Nyakanga 2019 nk’uko byatangajwe na bagenzi be bari bamutegereje mu nama i Nyagatare mu Ntara y’i Burasirazuba bw’u Rwanda, ariko akaba atarigeze ahagera, kandi kuva icyo gihe nta muntu urongera kumuca iryera. Ubwo yaburirwaga irengero, abo bagenzi be bavuganaga na we ababwira ko ari mu nzira agana aho bari, barategereza baraheba, ntibongera no kumuvugisha ngo bibakundire, kuko telefoni ye yari yavuye ku murongo.

Human Right Watch itangaza ko Umunyamakuru Tuyishimire Constantin ukorera TV 1 Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda yaburiwe irengero kuwa 16 Nyakanga 2016, amakuru atangwa n’abantu be ba bugufi akemeza ko uwo munsi aburirwa irengero yagombaga gukorera akazi ke k’itaramakuru mu Karere ka Gicumbi.

Lewis Mudge uhagarariye Human Rigght muri Afrika yo hagati avuga ko hakwiye gukorwa iperereza ricukumbuye kandi ryizewe ku izimira ry’aba bagabo bombi, ababa barabigizemo uruhare bakabiryozwa.

Ababuriwe irengero: Constantin Tuyishimire na Eugène Ndereyimana

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” Colonel Jeannot Ruhunga yatangaje kuwa 23 Nyakanga 2019 ko amakuru uru rwego rwari rufite ari uko Tuyishimire Constantin yahugiye muri Uganda anyuze i Rubavu. Human Right watch yo itangaza ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kimenyetso cy’uko akiriho cyari cyagaragara, n’abo mu muryango we nta makuru bamufiteho.

Mu gihe hataramenyekana neza uburyo aba bagabo bombi baburiwe irengero n’aho baba baherereye, ntiharanatangazwa ubwoko bw’inkuru Tuyishimire yari agiye gutara, cyangwa ibyari ku murongo w’ibyigwa mu nama ya FDU Inkingi yari yitabiriwe na Ndereyimana uhagarariye iri Shyaka mu Ntara y’Uburasirazuba.

NTWALI John Williams

Izindi wakunda

Bwiza.com