bwiza.com
Amakuru mashya

Kamonyi: Hamenyekanye umugambi wo gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gitwa na Nyakigezi, Akagari ka Cubi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi baguye mu kantu nyuma yo kumva ko hari umugambi wateguwe n’uwitwa Bonavanture Gakindi ugamije gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside witwa Domitille Nyirahabineza.

Iby’uyu mugambi byamenyekanye mu nteko y’abaturage yabaye ku wa 13 Kanama 2019, ubwo bamwe mu bari bahawe amafaranga ngo bazagire uruhare muri uyu mugambi, babishyize ahagaragara.

Gakindi Bonavanture (uri mu ruziga)  ni we ushinjwa gucura umugambi wo kwica Nyirahabineza warokotse jenoside

Mu nteko rusange, uwitwa Gaudence Nyiransengimana (umugabo we ntari mu rugo kuko yagiye gupagasa), yabwiye abaturage bari bayobowe na SEDO, Emmanuel Nzabanita ko Gakindi yamuzengereje, amukomangira mu ijoro ndetse ko yigeze no kumuta kuwa kajwiga ubwo yari amusanze kwa nyina. Ngo yamuzizaga ko yamubujije gukandagira mu rugo rwa nyina.

Nyuma y’amagambo y’uyu mugore, nibwo uwitwa Emmanuel Mbarushimana yahagurutse avuga ko Gakindi yamuhaye amafaranga ngo azatwikire mu nzu, Domitille Nyirahabineza.

Mbarushimana yavuze ko yari yasabwe na Gakindi gutwika inzu ya Nyirahabineza n’ikiraro cy’inka ariko ngo agasiga igikoni. Ibi ngo ni mu rwego rwo guhitana abantu n’inka by’uyu warokotse jenoside.

Ku murongo wa telefoni, Emmanuel Mbarushimana yemereye Bwiza.com iby’uko yinjijwe muri uyu mugambi gusa akavuga ko yashakaga gushyikiriza Gakindi inzego z’umutekano abinyujije mu ku mugwa gitumo.

Ati “  Yego ni byo yarampamagaye ubwo twari ku gasanteri ka Murambi anjyana hafi n’amashuri ambwira ko ashaka ko namufasha kwikiza umuntu wamuzengereje w’umukecuru. Namubajije uwo ari we ambwira ko ari umugore witwa Domitilla. Yambwiye ko yagura lisansi nkamutwikira inzu cyangwa inka. Namusabye 200,000Rwf ambwira ko ayo ari menshi ariko ko yampa ibihumbi 100. Nashakaga kuzamufatisha igihe ari kumpa ari ya mafaranga.”

Yakomeje agira ati “ Yageze aho aremera twemeranya ko azampa vansi y’ibihumbi 100 andi akazayanyoherereza nyuma kuko ngo yari agiye kugurisha imashini ye ibaza iri mu gakiriro ka Gisozi. Nahise manuka mbibwira umugore duturanye, (Mama Nshimi wo kwa Ryibiri) ngo aburire Domitilla. Nyuma Gakindi yarampamagaye ambwira ko ngo njye namuhenze, ngo yabonye undi.”

Bwiza.com yashatse kumenya aho Mbarushimana yakuye ubutwari bwo guhishura uyu mugambi w’ubugizi bwa nabi, avuga ko yifuzaga gukumira icyaha kandi ko ubu yizeye umutekano we, ntacyo yikanga nyuma yo gushyira ukuri ahabona.

Undi washyize hanze uyu mugambi ni uwitwa Hakizimana uzwi ku izina rya Rukwangari. Avuga ko Gakindi yamwijeje kumuha 100,000 Frs ngo azice anize Domitille Nyirahabineza  cyangwa azamuce ijosi.

Inteko y’abaturage ku mashuri ya Murambi yatumye umugambi wa Gakindi umenyekana

Muri iyi nteko y’abaturage kandi umuhungu wa Gakindi, Muhoza Regis yashinje Se ko yigeze gushaka kumwicisha inkota.

Gakindi yahakanye ibyavugiwe muri iyi nteko y’abaturage avuga ko bamubeshyera. Ibi byatumye abaturage barya karungu bashaka kumufata mu mashati, bavuga ko yabazengereje. Ubuyobozi bwitabaje polisi ari nayo yamushyikirije Sitasiyo ya RIB iri i Kayenzi.

Mu kumenya niba aya makuru ari impamo, Bwiza.com yavuganye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha (RIB) Modeste Mbabazi yemeza ko Gakindi yatawe muri yombi gusa avuga ko ibyo abaturage bavuga atari byo bamukurikanyeho byose.

Ati “ Icyo nahamya ni uko yafashwe [Gakindi]. Ibyo twe tumukurikiranyeho ni ugukurura amacakubiri n’ibikangisho. Ubu iperereza rirakomeje.”

Abaturage basaba ko Gakindi naramuka agejejwe imbere y’ubutabera, yazaburanira aho yakoreye ibi byaha kugira ngo bitange isomo ku bandi baba bagifite iyi myumvire.

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Gakindi Bonavanture atari ubwa mbere yaba afunzwe.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com