bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Urubyiruko rwatangiye imyitozo ya gisirikare rugamije guhashya inyeshyamba z’Abagande

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyatangiye iperereza ku myitozo bivugwa ko urubyiruko rurimo gukora rugamije guhangana n’inyeshyamba z’abagande za ADF zibarizwa muri Beni.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nibwo butangaza ko bwatangiye iperereza kuri iyi myitozo ya gisirikare urubyiruko rurimo gukora ngo rwihanganire na ADF, umutwe w’inyeshyamba ugendera ku matwara ya Kiyisilamu.

Nk’uko bitangazwa na Actualitecd, Avoka mukuru mu rukiko rwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Kumbu Ngoma yagize ati “Hari ubutumwa twakiriye buciye ku mbuga nkoranyambaga ariko ntabwo twari twamenya neza aho uru rubyiruko rurimo guherwa imyitozo”.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Polisi yafatiye kuri sitade Kalinda, muri Komini Mulekera, umusore wagaragaragara nk’uvuye muri iyo myitozo y’urubyiruko y’iminsi 21, ngo ifite intego igira iti “Kurwanya ADF imaze imyaka itanu yica abasivile”.

Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zikaba zimaze imyaka igera kuri 24 zirwanira mu mashyamba ya Congo, by’umwihariko zikaba zaribasiye teritwari ya Beni aho zishinjwa kuhica ibihumbi by’abaturage.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!