bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

ifoto y’umusirikare wa Congo yavugishije benshi, nawe gira icyo uyivugaho

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni kimwe mu bihugu binini ku mugabane wa Afurika, iki gihugu kikaba kinafite umubare munini w’abasirikare dore ko kinahoramo intambara z’urudaca.

Ni kenshi mu binyamakuru bitandukanye usanga igisirikare cya Congo (FARDC) kivugwaho ubunyamwuga buke, kwaka ruswa, gukora ibyaha bitandukanye bitewe n’ubu bunyamwuga buke kivugwaho,…

Ikinyamakuru congolibere cyashyize hanze iyi foto,  cyayishyize mu mwanya wagenewe amakuru y’Utuntu n’utundi, kibaza kiti “Kuki uyu musirikare wa FARDC yasinziriye mu masaha y’akazi?

Uyu musirikare yari yasinziranye imbunda bigaragara ko yari ari ku burinzi, ese umwanzi aje amusatira yabasha kwirwanaho? Ese aho arinzeho amabandi nubwo yaba atitwaje intwaro ntiyahasahura? Ni byinshi iyi foto yavuzweho cyane cyane bayiteraho urwenya nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza.

Ese wowe urayibona ute?

 

Izindi wakunda

Bwiza.com