bwiza.com
Amakuru mashya

RAB: Bamwe bahembwa ku gihe, abandi bamaze amezi atatu batabona umushahara

Abakozi bagera kuri 200 b’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bavuga ko baheruka guhembwa muri Kamena 2019 mu gihe bagenzi babo barenga 400 barimo n’abayobozi bakuru bahembwa uko uko ukwezi gutashye. 

Umwe muri bo yabwiye Umuseke  dukesha iyi nkuru ko azi neza ko nta kibazo cy’ingengo y’imari gihari. Atunga agatoki  Ushinzwe imirimo Rusange muri RAB ( Corporate Division Manager),  Pauline Mushimiyimana kuba nyirabayazana w’iki kibazo.

Uyu yagize ati “ Ibi bituma hari bamwe muri twe batanga umusaruro muke. Umukozi utitabwaho na we ntakora neza.”

Pauline Mushimiyimana  atera urwatsi aya makuru akavuga ko nta mukozi wa RAB ufite iki kibazo.

Ati “ Mu by’ukuri nta muntu ufitiwe ibirarane wigeze abegera ngo bananirwe kumukemurira ikibazo. Nta birarane by’aba contractuals dufite.Watubwirira uwumva tumufitiye ikirarane wese akazatwegera tukareba hanyuma twasanga hari ikibazo k’ikirarane tuzamwishyura.

Mukeshimana aravuga ibi mu gihe abaheruka umushahara mu mezi atatu ashize bavuga ko iki kibazo kimaze iminsi kandi  ko cyabakururiye uruhuri rw’ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Hagati aho Pauline Mushimiyimana avuga ko ubusanzwe nta mukozi ubagezaho ikibazo ngo babure uko bagikemura.Agasaba ko uwaba afite ikibazo wese yakwegera ubuyobozi bukimukemurira.

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com