bwiza.com
Urukundo

Ubuhamya bw’ikizungerezi cy’umukobwa waterewe inda mu kabyiniro ka Nyabugogo

Nitwa Jeanne, ndi umukobwa ariko wabyaye ubu nkaba mfite imyaka 28, mfite akazi keza, mbana n’umwana wanjye na mama, kuko abandi tuvukana bagiye mu bice bitandukanye gushaka ubuzima abandi barashatse, iyo mvuze ibyambayeho mba nizeye ko binabera abandi isomo kugira ngo nabo bitazababaho dore ko hari n’abo duhuje amateka.

Ubwo nari nsoje kaminuza mu mwaka wa 2014, nahise mbona akazi karyoshye rwose ku buryo mu gihe gito nareba kuri konti yanjye nkabona irabyimbye, ndi unkumi itifuza, kuko icyo numvaga nkeneye ntafataga igihe kirekire cyo kukigeraho ku bushobozi nari mfite.

Umunsi umwe rero abakobwa babiri b’incuti zanjye baranyongoje bati “uyu munsi ni ku wa Gatanu, mureke dusohoke dushake aho dusohokera kugira ngo twivure stress”. Rwose pe, bwari bwo bwa mbere nari ngiye mu kabyiniro.

Twasohokeye Nyabugogo mu kabyiniro ntavuze izina, Taxi Voiture niyo yatujyanye, shoferi tumubwira ko nitujya gutaha aza kudutwara. Twagezemo turabyina, noneho nkinywera Bavaria y’umutobe mu gihe bagenzi banjye banywaga likeri.

Byaje kurangira nanjye banyumvishije uburyo bavaria itamvura ya stress y’akazi twari twagiye kwivura, mba ntangiye kuvanga na likeri banywaga. Murumva Bavaria ivanze na likeri byararyohereye kurushaho, nsomaho gake gake, gutyo gutyo amasaha ariko azamuka.

Naje kuhamenyanira n’umusore ariko nakekaga ko yaba ari umupapa, na babakobwa twajyanye hari abasore babiri baje barabyinana ariko baziranye. Byagezaho buri wese akihugiraho n’umusore we.

Mbese naje gusinda, reka mvuge ko ubuntu bwabaye bwinshi, kuko naje gukanguka ndyamye muri lodge i Nyamirambo. Ahagana saa kumi z’igitondo ngaruye akenge, narikanze pe, mbona wa musore andyamye iruhande, yamfumbase, ibyakozwe byakozwe, ariko bikorwa muri iryo joro nubwo nari mfite intege nke narabyumvaga kandi nanjye numvaga biryoshye cyane kuko narimfite ubushake bwabyo kubera inzoga, ariko nibereye mu munyenga, murabyumva namwe umukobwa usomye ku nzoga bwa mbere adasanzwe azimenyereye.

Rwose kubera isoni n’ibimwaro, nabadutse nambara imyenda, gusa uwo musore yambere imfura kuko ibyo nari mfite byose nta na kimwe nabuzemo, n’amafaranga y’ibyo twanyonye nkeka ko ariwe wayishyuye, ibyo simbizi kuko na babakobwa baje kumbwira ko nta wabishyuje, gusa nabo ijoro ryabo ryabaye nk’iryange, bararanye na babasore ariko bo bari baziranye, kuko nta n’umwe wigeze atwara inda nkanjye.

Umusore duherukana ubwo, twahanye nimero, muri iyo minsi ntabwo yigeze ampamagara, nanjye reka da, numvaga mfite isoni, ahubwo nibutse kumuhamagara ari uko ntangiye guciragura, mbona ibimenyetso by’uko ntwite. ku bw’ibyago iyo nimero ntabwo yigeze icamo na rimwe ubwo nageragezaga kuyihamagara.

Umwana yaravutse, ubu afite imyaka ine, mu ihurizo mporana buri munsi, ahora ambaza se? ati “Ese papa azaza ryari? Papa azanzanira iki? abona abagabo akabakunda, ati ‘dore papa! rwose ni akumiro kuko naje no gusubira muri ako kabyiniro inshuro nk’eshatu ngira ngo ndebe ko twakongera kuhahurira. Ubu buhamya bwanjye buri gihe mba numva nabubwira buri mukobwa mbonanye imico y’ubunyamujyi cyane.

Mungire inama y’uburyo nasohoka muri iri hurizo? Ubushobozi ndabufite ko akazi kanjye karakomeje, ariko nta mahoro mfite mu mutima, nubwo yabona se gusa byaba bihagije. Ese uyu mwana nzakomeza kumurerega ngeze ryari? Murakoze, inama zanyu ni ingenzi kuri njye na bagenzi banjye.

 

Izindi wakunda

7 Ibitekerezo

Nshimiyimana j.Baptiste 17/08/2019 4:36 pm at 4:36 pm

Ndumva rero washaka umugabo wemera kugira uwo mwana uwe,aho kujya umubeshya kdi utizeye kuzabona se umubyara,rwose kuba byarakugezeho,siryoherezo ry’ubuzima,kunda kdi uzamugira umwana we ntiyabura pe!.

Subiza
Rusagara Paul 18/08/2019 8:21 pm at 8:21 pm

Nonese about bakobwa bagenzi base mwasohokanye kuki utababaza izina rya uwo musore kuko about bagabo babo baramuzi. Baraguhisha nta muri bakubwira.

Subiza
Bizumuremyi jean claude 19/08/2019 12:30 pm at 12:30 pm

Njyendumva, uwomukobwa shaka undi bakundana kugirango umwana ave mugihirahiro.
Kd na nyin
a yumve atuje.
Mbega nkajye ndumva gize impuhwe .
Azampamagare 0725608220 tuganire.

Subiza
Chris brizz 21/08/2019 10:03 pm at 10:03 pm

Ni hatari. Ark ikiruta nuko washakisha amakuru kuri se w’umwana at any cost ukamubona. Ikindi nuko washaka undi cheri nyine uzanemera kwitwa se w’uwo nubwo atari ukuri. Ibaze nk’ubu witahiye. Uwo mwana nta muntu gabo ababonana na rimwe ngo umubwire ko ari se?Ni ikibazo.

Subiza
Kajuga 04/09/2019 4:45 pm at 4:45 pm

EEh ko numva iyo story nyizi ahantu? uwo mukoba natange nimero ye tuzamurangire uwo mugabo

Subiza
Mwitirehe Jean Baptiste 04/09/2019 10:36 pm at 10:36 pm

inama namugira Shaka umugabo uzagira uwomwana uwe azamwiyandikisheho ubundi ubuzima bukomeze knd niba ntawe ufite nge numusore uwomwana namubera papawe niwumva byashoboka umpamagare tubiganireho number yange ni 0788250588

Subiza
Uzaribara 11/09/2019 5:25 pm at 5:25 pm

Uzamubwize ukuri siwowe wa mbere si nawe wanyuma kdi utamubwije ukuri byazamugiraho ingaruka zigihe cyose

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com