bwiza.com
Utuntu n'utundi

Yaciye umugore we umutwe awutwara kuri polisi uri mu mufuka

Umugabo witwa Satish wo mu gace ka Ajjampura mu majyepfo y’Ubuhindi yaciye umugore we witwa Roopa umutwe,awushyira mu mufuka yerekeza kuri sitasiyo ya polisi.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko ibi yabitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma. Yabwiye polisi ko abona ntacyo atahaye umugore we ngo amwereke ko amukunda ariko bikanga akajya amuca inyuma.

Satish yagize ati “ Uyu ni umugore wanjye nyakubahwa. Namuhaye urukundo rwose rushoboka ariko akansha inyuma.”

Avuga ko yagize umujinya mwinshi ubwo yamubonanaga n’undi mugabo, witwa Sunil, w’umukene kandi ngo w’ikirara, bityo ahitamo kumuhitana.

Satish avuga ko ku bw’urukundo akunda umugore we yagiye no muri banki agafata inguzanyo isaga 3,515,000 Rwf kugira ngo ayahe umugore we.

Abapolisi batangiye iperereza kuri iki kirego cy’ubwicanyi nk’uko The Mirror ibitangaza.

Izindi wakunda

Bwiza.com