bwiza.com
Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Ari wowe nuwo mwaguranye ninde wahenze undi ?

2 Abakorinto 5:28

Iyo wemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wawe uhita nawe uhinduka umwana w’Imana .Bishaka kuvuga ko uhita uhinduka ishami rya OFFICE ye, uhita wemerwa nayo.

Ukongera ugahinduka umuntu uri mu bushake bwe, igikoresho cye. Bibiliya ivuga ko Yesu ariha impongano y’ibyaha byawe, gusa ahubwo inavuga ko ibyaha byawe nabyo abyishyiraho bishaka kuvuga ko habaho kugurana umwegekaho ibyaha nawe ukegura gukiranuka kwe.

Bikaba ukugurana kwiza nawe ukabyungukiramo. Mu gitondo cy’uyu munsi ntukemere ko umwanzi yongera kugusubizaho ibyo mwaguranye n’umwami wawe. Bwira umwanzi wawe ntagusubize mu mateka ya kera yo kugushyiraho ibyaha, mubwire ko ari ku kwitiranya, mubwire ko iyo shusho ari kubona ariya kera ko wahindutse umwana w’Imana, mubwire ko wambaye gukiranuka kw’Imana muri Yesu Kristo.

Bwira umwanzi wawe agende asome mu rwandiko rwa 1 Yohani 1:9 aho havuga ko twihanye ibyaha byacu, kandi Umwami wawe aruwo kwizerwa kandi yakubabariye ibyaha aka gukuraho ugukiranirwa kwa kera.

Nshuti n’ubwo bimeze gutyo ariko hakaba hari ikintu mu buzima bwawe kigusubiza mu buzima bwawe bwa kera biragusaba kwegera Imana maze tukabisabira imbabazi. Reka yongere itweze maze iduhindure bundi bushya. Ibuka ko yishyuye igiciro kinini cy’amaraso ye dushobora kongera guhinduka abarokore bundi bushya. Twongere twibaze k’ukuri kwe maze tumureke yongere atubohore.

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com