bwiza.com
Amakuru Featured Politiki

Ese umutwe wa ‘Sena’ uvuyeho twahomba iki?-Ibitekerezo

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015, ku mutwe waryo wa 7 uvuga ku nzego z’ubutegetsi, kuva ku ngingo ya 80 kugeza ku ya 87 zivuga ku nteko ishinga amategeko, umutwe wa sena.

Izi ngingo zose zivuga ku ku mubare w’abagize sena (26), manda y’abagize sena (imyaka 5 yongerwaho manda imwe), uko umusenateri ava ku mirimo y’ubusenateri, isimburwa ry’umusenateri, inshingano y’umwihariko ya sena, ububasha bwa sena mu gutora amategeko, ububasha bwa sena mu kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi n’iyoherezwa ry’imishinga y’amategeko muri sena.

Ingingo ya 85 ivuga ko sena ifite ububasha bwo gutora ivugururwa ry’itegeko Nshinga, amategeko ngenga n’amategeko yemeza amasezerano mpuzamahanga ajyanye no guhagarika intambara, amahoro, kujya mu miryango mpuzamahanga, guhindura amategeko y’Igihugu, cyangwa ayemeza amasezerano mpuzamahanga yerekeye abantu ku giti cyabo; amategeko yerekeye kurinda Igihugu
n’umutekano.

Ingingo ya 74 ivuga ko buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ugira ingengo y’imari yawo n’ubwisanzure mu micungire y’imari n’abakozi byawo.

Iyi ngingo ya 74 ni yo ibitekerezo byinshi bishingiraho  byibaza niba inteko ya sena ivuyeho hari icyo byahungabana; bashingiye ku bihugu bitandukanye bifite inteko imwe y’abadepite kandi mu bigaragara nta kintu bihungabanya mu iterambere ryabyo.

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka ati: ” Nge mbona ivuyeho twakunguka, amafaranga ayitangwaho agakora ibindi.”

Ni igitekerezo gishyigikiwe  na benshi ariko na none abatacyakiriye neza na bo barahari.

Uwitwa Umuhire Thomson: Iki gitekerezo si wowe wenyine ukigize. Buri mwaka miliyari 12.5 zigenda kuri sena nyamara ‘mutuel de sante bayitanze 100 (n’ubwo bitarabaho) byasaba miliyari 10. Bivuze ko hari n’ibindi bibazo byakemurwa, inshingano za sena zikarangizwa n’abadepite gusa.

Uwimana: Harebwa cyane ku musaruro itanga naho urebye ku bitwara imisoro yacu bitagakwiye urutonde ntiwarurangiza.

Darius Nzabakwiza: Uramutse ukoze ubusesenguzi, ntabwo ingengo y’imari itangwa kuri sena yaba impamvu yo kuyikuraho burundu.

Merard: Sena iteganywa n’itegeko kandi itegeko si urutare. Rishobora guhindurwa. Rimaze kuvugururwa kangahe?

Karangwa: Sena ifite akamaro. Urwego rugira akamaro iyo ruyobowe neza kandi rufite abarukoramo bafite ubumenyi, bufasha abaturage gutera imbere. Mu gihe sena yaba yujuje ibyo rero yagumaho, mu gihe nta musaruro uboneka, abarimo baba bagomba kuvaho hakajyaho abandi.

Elysee Nzashima: Hari ibihugu byinshi bitagira sena kandi biteye imbere.

Mugabo Gilbert: Waba urebye hafi kuko n’ubundi amafaranga ayigendaho aguma mu Banyarwanda.

Emmanuel: Mu nshingano zabo iyo badakora ni iyihe? Nta musaruro batanga koko yavaho.

Mutabaruka yamusubize ko : ” Izo nshingano zishobora gukorerwa mu makomisiyo agize umutwe w’abadepite, byakwanga zigakorwa na komisiyo sihinzwe kuvugurura  amategeko kuko ifite abanyamategeko b’abahanga ndetse byaba na ngombwa mbere yo gusuzuma ishingiro ry’itegeko runaka hakitabazwa Minisiteri y’Ubutabera.”

Ibi bitekerezo bije mu gihe ku wa 16 na 17 Nzeri hateganyijwe amatora y’abasenateri. Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC yemeje abakandida 63 bagomba kuzahatana mu ntara enye, umugi wa Kigali n’abahagarariye imitwe ya politiki.

Muri rusange, ingengo y’imari ya leta 2019/2020 ni miliyari 2,876.9. Iteganyirizwa ibikorwa bitandukanye bizamura iterambere ry’igihugu mu ngeri zitandukanye, hakabamo n’imishahara ihabwa abayobozi n’abakozi ba leta; inteko ishinga amategeko, imitwe yombi na yo ikabarwamo.

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

Gervais. 18/08/2019 12:43 pm at 12:43 pm

Aba senateri bagabanywa kabiri,aba depite nabo nuko,Intara zigasigarana Guverneri n’abakozi bane gusa.Icyo ni i gitekerezo cyanjye.

Subiza
Imagine 18/08/2019 1:00 pm at 1:00 pm

Uretse na Sena na badepite bavuye ho ntacyo twahomba ahubwo se bamaze iki ? Ninkuko minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yayoborwaga na Mussa Fazil=Ebwana yavuye ho kandi ntacyo twahombye ahubwo ayo mafaranga yayitakaragamo ubu ari ugukora ibizima

Subiza
Munyaneza 18/08/2019 7:40 pm at 7:40 pm

Mubagabanye muhereye kuba depite senateur mwinjire no muntara nuturere

Subiza
SAKEGA 19/08/2019 7:01 am at 7:01 am

Izaveho rwose mbona icyo bakora ari ukwemeza ba Ambassadeurs, kandi ntakintu bajya bahindura, N’abadepite naho Ni ukunyurwa Ni ibyo ba Minisitiri babasobanuriye, aho kumenya ibibazo bihari nk’izamurwa ry’ibiciro by’amazi, transport abantu bagenda bahagaze.

Subiza
kasongo wazekwa 19/08/2019 8:37 am at 8:37 am

Sakega uvuze neza ! ntekereza ko Ikibazo gikomeye aruko izi nzego zishyirwaho cg zijyaho …….ntimumvigore ibyo ntavuze

Subiza
Bisengimana. 24/08/2019 12:48 pm at 12:48 pm

Tugomba kumenya ko u Rwanda rwacu rutihagije kuri byose,kandi ba mpatsibihugu hari ibintu amaso yabo arebuza ngo nibiba ngombwa babyuririreho badufatira ibyemezo bidupyinagaza.Kuri njye Sena y’u Rwanda kimwe n’izindi nzego cg ibikorwa bimwe na bimwe bidashimisha bamwe na bamwe ni ngombwa. Impamvu ni nyinshi uretse abashaka kubyirengagiza.Iyo amazi yabuze nibwo umenya agaciro kayo. Tujye tureba tunamenye ubwenge.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com