bwiza.com
Amakuru Featured Politiki

Pudence watorewe kuyobora Kigali si umunyabyaha-Busingye Johnson asubiza Dr. Kayumba

Byakuruye impaka hagati ya Dr. Kayumba Christopher wigisha muri kaminuza y’u Rwanda na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson hejuru y’inkuru yavuze ku mateka ya Pudence Rubingisa watorewe kuba umuyobozi w’umugi wa Kigali arimo n’ayo gufungwa.

Tariki ya 10 Kanama, Ikinyamakuru Dr. Kayumba Christopher yashinze akaba anakibereye umuyobozi cyanditse inkuru ivuga ko Pudence Rubingisa ari mu bahatanira kuba Meya wa Kigali, kivugamo n’amateka yamuranze, harimo kuyobora rimwe mu mashami ya kaminuza y’u Rwanda n’uburyo yigeze gufungwa.

Kuri uyu wa 17, iki kinyamakuru na none cyanditse inkuru kuri uyu Meya mushya wanatowe kuri iyi tariki, cyongeramo n’amateka ye n’ubutabera.

Ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnson yanditse asubiza Dr. Kayumba anenga iyi nkuru yafashe nko kwibasira uyu muyobozi, amwibutsa ko Pudence Rubingisa yashinjwe icyaha ariko urukiko rukimuhanaguraho. Yabimwibukije ariko ikinyamakuru cye cyarabyanditse.

Dr. Kayumba yamusubije ko ikinyamakuru cye cyanditse amateka (background info) ya Rubingisa nk’uko cyandika ay’undi mundi muyobozi wese watorewe umwanya runaka.

” Ese ikinyamakuru cyacu cyavuze ko Rubingisa asshinjwa icyaha Nyakubahwa Minisitiri? Icyo twakoze ni ukuvuga amateka ya Meya mushya wa Kigali nk’uko tubikora ku bandi bayobozi batowe. Twizera ko abasomyi baba bakeneye kubimenya.” Dr. Kayumba.

Byatumye abantu batandukanye bohereza ubutumwa ku buryo bumva iyi nkuru. Bamwe bavuga ko aya makuru bitari ngombwa kuyongeraho.

” Icyo twashakaga kumenya ni uko ari Meya. Ibindi mwongeyemo ntabwo ari ngombwa.” Kalimba Blaise.

Hari urundi ruhande rw’abashyigikiye imyubakire y’iyi nkuru nka Etienne Gatanazi wagize ati: ” Bisa n’aho abantu batumvishe cyangwa ngo basome iyi nkuru. Umwanditse avuga ku mateka. Abanyamakuru bandika ko Museveni yigeze kuba umuyobozi w’intagondwa (rebel leader), n’ubu biracyavugwa kandi amaze imyaka 33 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ese Abagande babigizemo ikibazo?”

Dr. Kayumba yavuze ko we na kaminuza y’u Rwanda yigishirizamo bizera ihame ry’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kandi atumva abantu bafite ibitekerezo by’icengezamatwara.

Mu 2013, Pudence Rubingisa yabaye umuyobozi ushinzwe ishami ry’imari n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda. Ku wa 25 Kanama2017, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamutaye muri yombi rumushinja kwishyurira rwiyemezamirimo Felicien Munyaneza kubaka laboratwari mu ishami rya Nyagatare ariko ntibikorwe. Rwavugaga ko yamwishuye asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yaho, urukiko rwamuhanaguyeho iki cyaha nyuma yo gutsinda urubanza.

 

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

Mushimiyimana. Bernadette 18/08/2019 10:02 pm at 10:02 pm

Ruswa!!!!!!!
Komeza Theoneste rero mwamishije akazi kuko ndumva ari bamwe

Subiza
Evariste J.Musonera 19/08/2019 5:59 am at 5:59 am

Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali jyewe bunteye impungenge. Uyu Nyakubahwa PUDENCE cg PRUDENCE watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, nubwo yatowe aliko afite icyasha ku guhanga, ndetse no ku mutima. Kuba yakingiwe ikibaba na Ministre wa Justice nabyo biteye kwibaza. Bombi ntawe nzi, ndivugira nk’Umunyarwanda usanzwe.

Batubwiye ko PUDENCE RUBINGISA yigeze kuregwa my rukiko, ashinjwa Miliyari y’amafaranga yaburiwe irengero. Yajyanywe my rukiko aratsinda, mandi nanjye sinatsindwa mfite Miliyari y’amafaranga. Ntawatsindwa kereka ali ikigoryi.

Uko byagenda kwose, uwo muntu nta moral authority yari afite yo kwiyamamariza kuyobora Public Office afite icyaha, icyapa ku guhanga.
Abaturage ntibazamwizera, niyo yaba yavugiwe cyangwa yaburaniwe na Ministre w’Ubutabera.
Wasanga binafitanye isano no kuba yaratsinze urwo rubanza rwa Miliyari irenga.

Igihugu cyacu kizwi nk’ikigendera kuli ZERO TOLERANCE kuli corruption, byaba birababaje cyane dutangiye kuba n’igihugu bimwe bidukikije.

Subiza
Umurungi Alice 20/08/2019 9:18 pm at 9:18 pm

Musonera we” Corruption ntaho yagiye yuko iri mu nzego zo hejuru. Kuba Minisitiri w’Ubucamanza akinga ikibaba si ubwa mbere. Gusa twagombye kumenya impamvu. Tuzi ko abaturage ba Bannyahe barenganye yuko bashakaga kuvana murumuna we amata mu kanywa. Nonese Rubingisa we bahuriye ku ki?

Subiza
NSHUTI 21/08/2019 12:33 pm at 12:33 pm

@Evariste&Umurungi Alice, ndizera mwembi mujijutse niba atari ukwigiza nkana, murabizi nezako mubutabera habaho icyitwa GUKEKWAHO ICYAHA hakabaho iperereza rikorwa n’ubushinjacyaha bukaregera Urukiko, Urukiko rusuzuma ibimenyetso iyo busanze ntashingiro bifite burakurekura uba ubaye umwere. Niyo mpamvu habaho icyangombwa cyitwa EXTRAIT du casier Judiciaire igaragaza Ubuntu utarakatiwe n’urukiko igihe cy’amezi arenze atanadatu uwo niwe uba wagize ubusembwa.

Njyewe rero ibyo nabashije kumenya nuko PUDENCE RUBINGISA muri kwibeshyaho kiriya gihe yafashwe ngo satanse Isoko kandi icyo gihe bavugagako yatanze iryo soko yarataraza murizo nshingano yaragikora kuri ISAE BUSOGO, ikindi azwiho ni Inyangamugayo ndetse cyane.

Nkumva rero nk’umunyarwanda nabasaba yaba Dr. Kayumba nabandi kutavanga amadosiye, no kwibasira izina ry’umuntu risanishwa nibitaremejwe n’ubutabera.Murakoze

Subiza
John SIMBIDO 22/08/2019 8:22 am at 8:22 am

None se Ministri we, kuki batacyetse Rector cg undi muntu ngo abe arie ufungwa? kuki ariwe wachetswe wenyine? nubwo Urukiko rwamugize umwere, ese mwumva abanyarwanda twarabyemeye? mwagombaga gushaka undi muntu uba Mayor w’Umugi. ubwo se koko mwibaza ko abaturage tuzajya tumubonamo nde?

Subiza
Evariste J.Musonera 23/08/2019 10:01 pm at 10:01 pm

Dear Nshuti
Kuva kuli busingye, Umurungi, ba Simbido na Berenadeta, ndetse nawe ubwe, ntan’umwe nzi.
Simba no mu Mujyi wa Kigali uretse kuhagenda nkanahakunda cyane, nk’uko isi yose ihakunda. The Whole World admires Kigali. Ahubwo umpe ilindi zina ryawe, umunsi nagarutse ngasanga ibishingwe mu muhanda, n’ibyatsi hejuru ya Convention Centre nzamenye aho miliyari zarigitiye.
Nshuti my Friend,
I know Presumption, Suspicion, Assumption and Acquittal…Abazanye ibya Bannyahe simbazi, I only talked about MORAL AUTHORITY.
I am not impressed that a Billionaire guy could have won a court case in an african setting, he would have to be very stupid to lose it. Especially if he has connections at high places. Again, let me not digress.
Guilty or not guilty, which has nothing to do with acquittal, the Candidate for the Office of the Mayor for the City of Kigali had no MORAL AUTHORITY to postulate for same. Whomsoever vetted the victory may also be deemed questionable.
I know there is one righteous person in Rwanda who would definitely agree with me, if only if could be allowed or made to see this comment.
KEEP RWANDA CLEAN
KEEP RWANDA CORRUPTION FREE.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com