bwiza.com
Amakuru Amakuru mashya

Abanye-Congo babujije Abanyarwanda kwinjira mu gihugu cyabo

?

Inzego z’Abinjira n’Abasohoka muri  Congo- Kinshasa baratungwa agatoki ku kubuza Abanyarwanda kwinjira mu gihugu cyabo kuva 15 Kanama nta munyarwanda wambuka ajya mu Mujyi wa Bukavu  aciye ku mupaka wa Rusizi 1 yaba afite’’ Jeton’’ cyangwa ‘’ Laissez –passer, bari basanzwe bifashisha.

Aba baturage babwiye Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere ko n’abafite viza bagarurwa bakibaza aho bipfira hakabayobera kuko ari abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mipaka yombi nta cyo bababwira kindi ngo niba ari ibindi basabwa ngo babishake,bagakomeza guhera mu gihirahiro.

Abagizweho ingaruka n’iki kibazo  ahanini ni aho igaragara mu Mirenge ya Kamembe,Mururu,Gihundwe na Nkanka muri Rusizi basanzwe bakoresha za’ Jetons’ n’ab’ahandi bakoresha Laissez-passer, abenshi muri bo basanzwe bacungira imibereho yabo kwambuka buri munsi bajya gushaka ibibatunga hakurya muri Congo.

Umwe muri aba baturage, Itegekwanande Léopold usanzwe akorera I Bukavu  imirimo y’ubufundi avuga ko ku wa kane mu gitondo bazindutse bajya ku kazi nk’uko bisanzwe bahageze ariko bakumirwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo.

Ati “ Mu Rwanda twerekanye amarangamuntu nk’uko bisanzwe baduha jeto[geton], tugeze mu kiraro hagati ku gice cya Congo dutangirwa n’abashinzwe  abinjira n’abasohoka baho batubwira ko kuhinjirana Jeto bitemewe baratugarura.”

Yakomeje agira ati “ Twaketse ko Laisseze-passer zo zemewe kandi koko zabanje no kwemerwa ariko bigeze saa tanu z’amanywa na zo barazanga,ngo keretse twerekanye viza n’ibindi byemezo bijyanye n’imirimo dukorayo. Hadaciye akanya n’abahanyuranye viza babasubijeyo,  bitangira kutubera urujijo, kuko twari tumaze  byari amaze imyaka 6 twambuka nta nkomyi.”

Mugenzi we, Mukamisheli Lontine, avuga ko bamugaruranye Laissez-passer kandi Rwanda bayimutereyeho kashi nta kibazo.

Ati “Nari nshyiriye amafaranga menshi umunyekongo dukorana,kugarurwa bigatuma mbura uko nyamushyikiriza kandi gukorana ari byo byantungiraga abana. Ubu mpangayikishijwe n’uko

bashobora kwicwa n’inzara,kuko nta kindi nakora ngo mbone ikibatunga ikibatunga.”

Bamwe mu bahakoraga imirimo inyuranye bavuga ko bapatanaga ibiraka byo kubaka n’ibindi bagakoresha abanyarwanda n’abanyekongo bahembwa bakabishyura none ayo bakoreye barayabuze kandi bo bakomeza kwishyuzwa.

Abanyarwanda bavuga ko bakumiriwe kwinjira muri Congo gusa ntibabwirwe impamvu

Byringiro Emmanuel utuye mu Murenge wa Kamembe, avuga ko yari yapatanye kubaka amashuri,akoresha abantu 17 barimo abanyarwanda 15,kuri uyu wa gatandatu akaba yagombaga guhembwa 450.000 by’amanyarwanda akishyura akagira n’icyo asigarana, none ntayabonye kandi abanyarwanda akoresha bamumereye nabi ngo nabishyure, uwo akorera na we afite impungenge ko azasanga yarigendeye akamubura agahomba.

Ati “ Ibi byose birambaho mfite Laissez-passer ariko bayanze byanyobeye kandi mu Rwanda baraduterera twagera hariya bakatugarura. Kuki bataganira ariko ngo bareke rubanda rugufi twishakire imibereho?’’

Bavuga ko bahangayikishijwe cyane na bagenzi babo babibonye batyo bagatangira guca inzira zitemewe bashobora kubazanira icyorezo cya Ebola kivugwa hakurya kuko ngo bidashoboka ko bakwihanganira kwicwa n’inzara igihe bidakemutse vuba, bagasaba ko impande zombi zabiganiraho bakongera kubemerera gukora imirimo yabo, abo bemerera bakaba ngo ari abakarani gusa basanzwe bakorera kuri uyu mupaka bambaye amataburiya,na bo ngo hari aho batarenga hafi y’umupaka bagashyirayo iyo mizigo bakagaruka.

Ikindi kibatera urijijo ngo ni uko abanyekongo bo bambuka nta nkomyi, ku mupaka wa Rusiz ya 2 ho urujya n’uruza rukaba rukomeje,bakibaza icyo bazira hano kikabayobera,gusa amakuru amwe akavuga ko ngo abanyekongo barakajwe n’uko ku wa 15 Kanama hari abari bagiye I Kibeho mu Munsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya,benshi barimo n’abihaye Imana, u Rwanda rwanga ko bambuka, abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kongo ngo bagira umujinya na bo bangira abanyarwanda kwambuka na n’ubu.

Ibi biravugwa mu gihe imibare igaragaza ko Abanyarwanda barenga 5000 ku munsi bajya gushakira imibereho muri Kongo, ikibazo nk’iki kikaba cyaherukaga muri 2014 aho uruhande rwa Kongo rwasabaga viza y’amadolari 55 buri mezi 3,hashize amezi 5 bikurwaho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo bakimenye kandi ko bari kugikurikirana.

Ati “ Icyo kibazo twakimenye, turi kugikurikirana, twakibonye nk’uko namwe mwakibonye.”

Uyu muyobozi yavuze ko ataramenya byinshi ku makuru avuga ko iki kibazo cyabaye no ku Mupaka wa Bugarama, Kamanyola ku ruhande rwa Congo.Yemeza ko atazi impamvu Congo iri gukora ibi gusa agahakana ko byaba ari ukwihimura kuko kuwa 15 Kanama, hari Abanye-Congo bangiwe kwinjira mu Rwanda.

Izindi wakunda

Bwiza.com