bwiza.com
Amakuru Urukundo

Birambabaza! Ndi mwiza kandi nteye neza umubiri wose ariko Imana yanyimye amashuri- Nkore iki?

Nitwa Diane, navutse ndi umwana umwe iwacu, nta data ngira, Mama ariho ni nawe tubana. N’ubwo bavuga ko nta nkumi y’igaya, sibyo nagenderaho kuko njye ndiyizi kandi n’abandi barabizi ko ndi mwiza, gusa ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kwiga ngo nsoze.

Maze kugira imyaka 25, narize ariko mu by’ukuri nakunze kugira amanota make, bitewe n’uko data yari amaze kwitaba Imana, mama byaramugoye kunjyana kwiga mu mashuri yigenga dore ko n’imitsindire yanjye yari iya ntayo.

Narakukuje mbona ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, nakoze ikizamini cya Leta inshuro eshatu ntsindwa, ku ya Kane nabwo byanze nicara hasi mvuga ko atari ibyanjye ndarekera.

Mama yakunze kumbwira ko atari ubuswa ahubwo ko ahari harimo n’amadayimoni yo mu miryango, nanjye nasubiza amaso inyuma nkumva mbitekerejeho. Nonese si njye wabaga uwanyuma nubwo bwose ntari umuhanga.

Abandi bagatsinda njyewe reka da, narigaga cyane, ntabwo nari ikirara, ariko gutsinda kwanjye bikanga.

Numvaga nkunze ishuri ariko amahirwe akambana iyanga. Benshi bakunze kunyibeshyaho bagendeye ku bwiza bwanjye n’uburyo niyitaho, bagakeka ko naminuje ariko se byahe? Ibi birambabaza cyane nkumva nishinje ikosa, ku buryo binantera ipfunwe.

Hari umusore twamenyanye pe nyuma yo kunsanga aho ncuruzanya na mama, ava mu bye, yari akize afite n’akazi keza muri Leta, akanyereka ko ankunda ndetse anambwira ko tuzabana ariko naje kumubwiza ukuri ko amashuri yanjye ari mbarwa mbona atangiye kugenda acika intege.

Si umwe, si babiri bamaze gutungurwa n’uko ntize n’amahirwe navuga ko naringiye kubona akayoyoka. Aka gahinda numva ntazagashira pe, kuko kwiyakira byarananiye, mungire inama.

 

 

 

 

Izindi wakunda

12 Ibitekerezo

Mugabo 19/08/2019 5:45 pm at 5:45 pm

Diane rero nubwo ufite agahinda n’ ipfunwe ntabwo ubuzima burangirira mu mashuri. Ndumva inama nakugira ari kugenzura izindi mpano ufite hanyuma ukaba ari zo wabyaza umusaruro. Buriya kandi ijya kurisha ihera ku rugo; ndumva wahera ku bucuruzi kuko usanzwe ubikora. Ni biba ngombwa ufashe umubyeyi wawe mubwagure hanyuma uvemo umushabitsi kahave. Amahirwe masa!

Subiza
James 19/08/2019 7:21 pm at 7:21 pm

Iyakire kuko kwiga si mumashuri tumenyereye gusa oya ahubwo kwiga ni ukumenya icyo utaruzi , naho ibyo gushaka byo biroroshye pe nubu niba ntakindi kibazo ufite ngwino duhure tubiganireho dutegure ubukwe twibanire nshuti .

Subiza
Vava 19/08/2019 7:24 pm at 7:24 pm

Umva shuti icara usenge Imana uko bikwiye izaguha kwiyakira kandi nibyo mama wawe akubwira ko ari amadayimoni niwegerana n’Imana izayirukana pe kandi izaguha umufasha ugukwiye upfa kwitwara neza

Subiza
Nadine 19/08/2019 7:38 pm at 7:38 pm

None se wowe kuko ushaka guteretwa n’abize kandi utarize? Ntihari abatarize nkawe nabo bakize kandi beza mushobora kubana? Niba rero ushaka uwize. Niba rero ubabazwa nuko abaje kugutereta bakuziza ko utize ikinazo cyawe ndumva nta shingiro gifite. Ni kimwe nuko na we hari abo ubenga ubahoye ibindi nabo badafite

Subiza
Bobo 19/08/2019 8:51 pm at 8:51 pm

Uzige ibyo wumva watsinda. Wasanga waba umu coiffeuse mwiza, comedienne mwiza, umuhanzi mwiza, ushobora no kuba waba Umukozi wa Hotel mwiza. Reba ko muri TVT ntacyo wakwigamo ugikunze ukazanagikora ugikunze kandi Atari ngombwa ko bagukoresha ahubwo ukihangira numurimo wenda

Subiza
Jano 19/08/2019 9:33 pm at 9:33 pm

Jya kwiga ntarirarenga hari amasomo atamara igihe kirekire kandi adasaba ubuhanga buhanitse . WDA wakwiga umwuga nko gusuka, guteka, kwakira abantu, ubukanishi, ubwubatsi nibindi. Ibi bizaguhesha kgira agaciro no guhura nabantu bingirakamaro bagufasha kuzamura urwego rwubuzima. Ubwiza butagira ubumenyi numurimo ni nkimpeta ya zahabu mu izuru ryimgurube. Ibizungerezi birigurisha kumuhanda nkinyanya nawe ngubwiza.

Subiza
rastan 19/08/2019 9:44 pm at 9:44 pm

Andika igitekerezo cyawe0786378761 tubonanne

Subiza
Ukuri 19/08/2019 11:01 pm at 11:01 pm

Yooo pole nukuri gusa niba wujuje ibi Uri mwiza ..Unyara Fanta ? Wituma umugati? Uruka iraniyumu? Usura parufe? Iyo urize amarira aza aramata? Niba utujuje nibura kimwe muri uri mubi 100% ahubwo waravangiwe niba wibeshya ko uri mwiza…

Subiza
rastan 19/08/2019 11:24 pm at 11:24 pm

Andika igitekerezo cyawebibaho ihangane byanakubayeho imana ifite ibindi yakugeneye 0786378761 twavgans

Subiza
Mugabo 19/08/2019 11:42 pm at 11:42 pm

Ntugire impungenge uziga andi masomo agendanye n’ubushobozi bwawe mw’ishuli.
icya mbere ni ugushirika ubute,kandi ukikuramo ko uri mwiza bya hatari ,kuko abakubwira ko uri mwiza hari igihe baba hari ibyo bishakira.

Wibagiwe gutanga email abagushaka bakubonaho.

Bonne chance

Subiza
.Mr. KAYONGA 19/08/2019 11:47 pm at 11:47 pm

Ooooohhh ndakumva dear Diane!… Ngewe mpumuze na Diane….muvugishe muhe inama!

Subiza
kamana 20/08/2019 10:14 pm at 10:14 pm

Abakobwa murushywa na byinshi.
Uwawe ntaraza, aho Uwiteka azamwoherereza uzamubona ubone gutuza. Muri iki gihe ubwiza ntibukirongorwa nyabu. Hasigaye harongorwa amashuli gusa, hakarongorwa amafranga. Umukobwa ntibakimwita ho nka birebera ibyo mvuae hejuru. Iyo ni imwe mu mpamvu ituma ingo z’ubu ziqenyuka. Baza barora inyungu gusa. Tuza ushikame muko. Ahubwo inama ikomeye n’iyi:
Komera k’ubukobwa bwa we, abasore batazabukinisha batari bugutware.
Ese kuntu wasubira mw’ishuli gukora umwaka wa fatandatu wose? Ko byazagukura ho icyo kimwaro?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com