bwiza.com
Amakuru Ubukungu

Ntabwo dosiye ya ‘Supermaketing Global’ twayihoreye-RIB

‘Dosiye ya Supermarkenting iri mu nkiko, ntabwo twabyihoreye’ ni cyo gisubizo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwatanze ku muturage wari ubajije ikibazo cy’ubu bucuruzi bwahagaritswe, ababutangije bagatabwa muri yombi.

Yabarije ku rubuga rwa Twitter ati: ” Ese koko byararangiye Supermarketing yambuye abantu murabyihorera ntimwagira n’icyo mubafasha nkaho amafaranga uwayatwaye atazwi? Ni ikihe cyaha bakoze cyatumye mudakurikirana ngo basubizwe ayabo? Mumbwiye uko byagenze byamfasha.”

Ni ubutumwa bwarebaga RIB, Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru y’igihugu, BNR, uru rwego rumusubiza ko nyuma yo gufatwa no gushyikirizwa ubutabera, dosiye ikiri mu nkiko.

Supermarketing Global ni ubucuruzi bw’uruhererekane bwakuruye abantu benshi bitewe n’inyungu nyinshi bakuragamo mu gihe gito. Uwabonaga mugenzi we yunguka cyane yamusabaga kumwinjizamo, amuhaye umubare w’amafaranga runaka. Byabaga n’igihe nyir’ukunguka yihamagariye bagenzi be, akabinjizamo; umubare munini w’abamwinjiriyeho ukamwungura byisumbuyeho.

Ku wa 31 Gicurasi 2019, ni bwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Uwizeyimana Israel na Nsengiyumva Jean Bosco basa n’ababutangije mu Rwanda. Yanategetse ko ubu bucuruzi buhita buhagarikwa hamwe n’ubundi busa na bwo, ikibazo gisigara ku bashoye amafaranga bashamikiye kuri aba babiri.

Bategereje umwanzuro w’urukiko kugira ngo bumve niba barekurwa ubucuruzi bugakomeza, bagatabwa muri yombi bugahagarara cyangwa hakarebwa niba hari ubundi buryo ikibazo cyakemurwamo.

Ku wa 22 Kamena, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Uwizeyimana na Nsengiyumva barekurwa kuko kuvunja amafaranga mu buryo butemewe bashinjwaga si byo bakoraga. Bashinjwaga kandi kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya, bagaragaza ko ntawe bahamagariye gukora ubu bucuruzi, ahubwo ababasanze ni uko babonye babyungukiramo. Bavuze kandi ko atari bo batangije ubu bucuruzi kuko ari bwo mu Buhinde.

Nyuma yo kurekurwa, Uwizeyimana na Nsengiyumva basezeranyije ababinjiriyeho batagaruje amafaranga yabo barayasubizwa bidatinze, ariko barategereje baraheba.

Uwizeyimana ni we winjiye muri ubu bucuruzi bwa mbere, yinjiriye ku munya Pakistan. Yari amaze kugira abamushamikiyeho bagera ku bihumbi 74. Nsengiyumva we yari amaze kugira abantu 1300.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

vava 20/08/2019 3:41 pm at 3:41 pm

Murebe neza harindi nayo yamazeho abantu amafaranga ngo yitwa Infinity Global product ikorera Down town

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com