bwiza.com
Amakuru

Sinari nzi ko uRwanda ruzongera kubaho- Padiri Marc François

Padiri Marc François atangazwa n'uburyo uRwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Padiri Marc François w’imyaka 73, umaze imyaka 47 mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba yari padiri mukuru wa paruwasi ya Nyabitimbo muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu, aho yagiye ava muri paruwasi ya Mwezi ubu ni mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, yatangiye kuyobora mu 1987,  avuga ko atari azi ko u Rwanda ruzongera kugira ubuzima ,kuba ari igihugu gitekanye mu buryo bwose akabibona nk’igitangaza.

Mu ijambo yavuze ubwo iyi paruwasi ya Mwezi yabereye padiri mukuru imyaka 7 yose yizihizaga Yubile y’imyaka 75 imaze ibayeho, hanatangwa ubupadiri kuri Ntakiyimana Daniel na Niyonshuti Erasme bari abadiyakoni , na Yubile y’imyaka 50 padiri mukuru wayo Jean Robert Rubayita amaze avutse anabatijwe, aho yavuze ko yishimira ko agarutse aha I Mwezi agasanga hararushijeho kuba heza cyane,hatekanye n’abakirisitu bateye imbere, ibintu atumvaga ko bishoboka akurikije ubukana yabonye Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe, abicanyi basenya ibintu byose umutekano wabuze.

Musenyeri Céléstin Hakizimana ashimira abakirisitu ba paruwasi ya Mwezi intambwe bamaze gutera mu kwemera.

Aganira na Bwiza.com,uyu mupadiri wabaye uwa 12 uyobozye iyi paruwasi kuva ishingwa mu 1944 akaba n’umumisiyoneri wa nyuma wayiyoboye,yavuze ko ubwo yabonaga Jenoside yakorewe abatutsi ikajije ubukana n’interamwe zenda kumwicana n’abo babanaga, yahungiye iwabo mu Bubiligi, agaruka mu Rwanda ku ya 1 Ukwakira 1994.

Ati ’’byari ibihe bibi cyane ku buryo nta wabonaga iki gihugu kizongera kuba kizima ngo gitekane gutya, abantu bongere bajye mu kiliziya basenge. Ndi mu bapadiri ba mbere bahise bagaruka Jenoside ikirangira,aho naje njya Nyagahanga mu mutara ku wa 1 Ukwakira 1994, mu 1995 itangira nagiye muri Diyoseze ya Ruhengeri I rwaza mpamara imyaka 5,I Busogo mpamara indi 5, njya muri Diyoseze ya Kigali kugeza ubu, mu Rwanda nkaba mpamaze imyaka 47.

Abayobozi n’abiyahe Imana banyuranye bitabiriye iki gikorwa.

Ashimira byimazeyo perezida Kagame na Leta ayoboye imbaraga bashyize mu kugarura umutekano mu gihugu no kongera kubumbira hamwe abanyarwanda bakongera kugira icyizere cyo kubaho,agasaba abakirisitu b’iyi paruwasi kugira urukundo,ubumwe n’ubwiyunge no gukora cyane kuko ngo amajyambere atazabizanira ahubwo bazayaharanira, aya mahirwe bafite ntibayapfushe ubusa.

Iyi paruwasi yizihiza Yubile y’imyaka 75 , ngo yagize ibibazo byo guhita ibona abihaye Imana bayikomokamo kuko padiri Ubald Rugirangoga ari we wa mbere uyikomokamo wabuhawe mu 1984 imaze imyaka 40 yiose nta n’umwe ibona, Padiri Ubald akishimira ko ubu hari intambwe igenda iterwa kuko imaze kwibaruka abapadiri 20,abafurere 6 n’ababikira 18,ikabarirwamo abakirisitu barenga 31.000 mu gihe ivuka yari ifite abagera ku 2.277 bose babatirijwe muri paruwasi ya Mibilizi,akanishimira intambwe yateye mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge,aho abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi batangiye urugendo rwo gusaba imbabazi abo bahemukiye,akizera ko bizakomeza.

Padiri mukuru w’iyi paruwasi Jean Robert Rubayita avuga ko mu byo bishimira muri iyi myaka 75 ishize ari imbaraga zashyizwe mu bikorwa by’isanamitima, ibikorwa by’iterambere birimo ibigo nderabuzima 2 bafite,amashuri na za santarali zikomeye zigenda zubakwa,akabasaba gukomeza gukorera hamwe ngo bazagere no ku bindi bifuza ntawe barinze gutegera amaboko.

Padiri mukuru wa paruwasi ya Mwezi Jean Robert Rubayita (i bumoso),Musenyeri Céléstin Hakizimana n’abahawe ubupadiri 2 bakata gato y’urwibutso.

Mu bibazo bafite nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wungirije w’inama nkuru ya Paruwasi Habimana Vincent,harimo kuba nta mihanda mizima uyu murenge ugira bigakomeza guheza abaturage mu bwigunge,umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba,Habiyaremye Pierre Céléstin yabijeje ko imwe muri yo yamaze gukorerwa inyigo,uko ubushobozi buzajya buboneka izakorwa.

Nyiricyubahiro Musenyeri Céléstin Hakizimana,umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iya Cyangugu,ashima intambwe abakirisitu b’iyi paruwasi bamaze gutera mu gukomera mu kwemera,akabasaba kudasubira inyuma, bakanongera ingufu mu bikorwa bizamura imibereho myiza yabo.

Padiri Marc François na Nyiricyubahiro Musenyeri Céléstin Hakizimana bifatanya n’abakirisitu ba paruwasi ya Mwezi muri Yubile y’imyaka 75 imaze.

Izindi wakunda

Bwiza.com