bwiza.com
Amakuru Imikino

APR FC yongeye amahirwe yo gutwara irushanwa rya gisirikare

APR FC ni yo kipe yagiye ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya gisirikare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma yo gutsinda imikino itatu, ibashije kongera amahirwe yo gutwara igikombe imbere y’ikipe ya Tanzania, TPDF, iyitsinze ibitego 3-1.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 10, Ishimwe Kevin atsinda icya kabiri ku munota wa 43, Sugira yongera gutsinda icya 3 ku munota wa 64, umukino urangira utya.

Kugira ngo APF FC yizere cyane gutwara iki gikombe, yasabwaga gutsinda iyi kipe ya Tanzania zanganyaga amanota, 6 ku yandi.

Muri iri rushanwa riri kubera i Nairobi muri Kenya, APR yatangiye itsinda ihagarariye Uganda, UPDF igitego kimwe ku busa, ikurikizaho Muzinga FC yo mu Burundi iyitsinda 3-0.

APR irangije isigaje umukino umwe izakina na Kenya, ifite amanota 9, Tanzania ni iya kabiri n’amanota 6, Kenya ni iya gatatu n’amanota 4. Uburundi bwo buza ku mwanya wa nyuma n’inota 1. Tubibutse ko APR FC izigamye ibitego 6 mu mikino itatu imaze gukina.

Gutsinda cyangwa kunganya na Kenya, bizatuma APR FC izamura igikombe. Iramutse itsinzwe, yagitwarira ku mubare w’ibitego yarangiza irushanwa izigamye ari uko Tanzania ifite 6 yatsinze umukino wa nyuma.

Izindi wakunda

Bwiza.com