bwiza.com
Amakuru Politiki Ubukungu

Namibia: Perezida Kagame yagarutse ku nkuru ya FT ishinja u Rwanda guhimba imibare ku bukene

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari muri Namibia hamwe n’umufasha we ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiye kuri uyu wa 19 Kanama, 2019. Yagarutse ku nkuru ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Financial Times (FT) cyanditse kivuga ko u Rwanda rwahimbye amakuru ku bukene.

Mu kiganiro we na Hage Geingob wa Namibia bagiranye n’itangazamakuru muri iki gihugu, Perezida Kagame yagize ati: ” Iyo tuba twarahimbye imibare, twari kuba twibeshye; nta wundi twari kuba tubeshye. Ntabwo dukeneye gushimisha bariya batwandikaho inkuru cyangwa ngo dutume banyurwa.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko murandasi (internet) atariho hantu ho kwitega ukuri kose.

” Hari amakuru y’ukuri (meza) ahaba ariko bigasaba ko umuntu yihitiramo ay’ukuri, akamenya n’atari ukuri.”

Yakomeje gushimangira ko u Rwanda rwateye imbere kandi bigaragarira buri wese kandi n’ubu abaturage b’u Rwanda bakaba bagikora cyane kugira ngo imibereho yabo ibe myiza kurushaho.

Mu minsi ishize, FT cyatangaje ko ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare, NISR cyatanze imibare y’igabanuka ry’ubukene itariyo. Cyavuze ko ahubwo ubukene bwiyongereye aho kugabanuka.

Mu ihuriro #meetthepresident ryahuje Perezida Kagame n’urubyiruko rusaga 3000 muri Kigali Arena ku wa 14 Kanama 2019, yavuze ko nta washidikanya ku iterambere igihugu kimaze kugeraho. Yavuze ko nta kindi iki kinyamakuru cyari kigambiriye uretse kugaragaza nabi u Rwanda.

Inkuru ya FT kandi inyomozwa na raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko imibare yatanzwe na NISR ari ukuri kandi yakoranywe ubushishozi. Iyi raporo yasohotse ku wa 17 Kanama 2019.

Izindi wakunda

Bwiza.com