bwiza.com
Amakuru Urukundo

Yifuje ko tubana kandi azi ko nasambanye n’abagabo barenga 1000 mu myaka 6 namaze mu buraya- Nkore iki?

Nanjye nabasuhuje, ndagisha inama, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 32, ntuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali, nitwa Evelyne.

Ntabwo mvuga byinshi, ariko reka mbanze mbabwire inzira nanyuzemo muri make. Ubwo nari maze kurangiza segonderi ubuzima bwambanye bubi cyane, mukadata twabanaga ambuza amahoro umunsi ku wundi.

Naje kuba mu mujyi wa Kigali, nkorera ahantu amafaranga, akazi kageze aho karabura ariko nari maze kugira inshuti z’abandi bakobwa. Bari babiri tubana mu nzu, bose akazi bari bafite kari aka ntako pe, bakoraga mu kabari.

Nanjye banshakiyemo akazi, nkorera amafaranga ibihumbi 20, ariko byakubitana n’ibihombo n’ibindi nabaga nkeneye nkasanga bitavamo, ninjiye mu buraya gutyo kugira ngo nibesheho.

Mbese narangizaga akazi kanjye nka saa saba z’ijoro nkaba mfite n’umugabo turatahana, nakoze uburaya imyaka itandatu. Mu minsi 30 igize ukwezi hari igihe naryamanaga n’abagabo banarenga 30, kuko nkitangira abagabo bakimparaye cyane hari igihe na babiri ku munsi twabonanaga nk’iyo nabaga ntakoze, nkaba mfite uwo kumanywa n’uw’ijoro.

Mbese umbajije abagabo twaryamanye sinabasha kumenya umubare ariko 1000 bararenga, gusa icyaje kuntungura ni uko umwe mu bo twaryamanye ari n’umukiriya wanjye nakwita ko yari uw’imena, yakomeje kungira incuti, ubu akaba yifuza ko twabana.

Uburaya ntabwo nkibukora, nagize amahirwe yo kubureka ntanduriyemo SIDA, nta n’umwana nigeze nterwa, Imana yampinduriye amateka.

Nkibaza nti “ubu koko umuntu twaryamanaga akampa amafaranga, tukajya mu biciro bitewe n’ibyo yabaga yifuza, azambera umugabo bikunde?

Nkongera nkibaza: Ubu se koko ko azi byinshi kuri njye, azajya ampa ijambo nk’umugore we, ufite icyubahiro mu rugo rwe?

Ni byinshi nibaza, gusa uburaya maze imyaka ibiri mburetse kuko Imana yaje kungirira ubuntu, nagabanye amasambu na mukadata dore ko papa yari amaze kwitahira, ngira aho ngurisha mbasha kubona igishoro, ubu nkaba nkora ubucuruzi nkitunga. Kuba nari indaya nkaba mbasha kubara Miliyoni nkarangura ibicuruzwa nkacuruza, nkunguka ni ibintera gushima Imana.

Inama zanyu ndazikeneye.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Isaïe 20/08/2019 11:47 am at 11:47 am

Ubwo aragukunda, urukundo rurenga byose kandi niba warahindutse wakubaka.

Subiza
dada 20/08/2019 8:58 pm at 8:58 pm

Sanga umugabo mukobwa ntakindi niwe uzamenya uko abyifatamwo

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com