bwiza.com
Amakuru Politiki

Abanyakenya bafungiye mu Rwanda bashinjwa ubutekamutwe nabo batanze ikirego

Umunyamategeko wunganira Abanyakenya batatu bafungiye mu Rwanda baregwa ibyaha birimo ubushukanyi, kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, yumviswe n’urukiko ku kirego arega ubushinjacyaha cyo gufunga abakiliya be binyuranyije n’amategeko.

Charles Kinuthia n’abakozi be babiri, barimo umwe w’umugore, kuva mu mpera z’ukwa gatandatu bafunze by’agateganyo muri Gereza Nkuru ya Kigali i Mageregere .

Baregwa gukoresha inama itemewe no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushukanyi. Ikibazo cy’aba giherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga n’urubyiruko mu cyumweru gishize.

Uyu munsi mu rukiko, Me Evode Kayitana wunganira abaregwa yavuze ko imiterere y’ikirego igiha isura yihariye ariko abona cyarafashwe nk’ikirego gisanzwe.

Yagize ati: “Iyo umuntu yafatiwe mu cyuho, akurikiranwa mu buryo mu Gifaransa bita ‘Procédure accélérée’ (bwihuse), ubugenzacyaha [RIB] bugeza dossier mu bushinjacya mu minsi itatu, ariko RIB yafashe iminsi itanu.

“Ubushinjacyaha bugomba kuregera mu rukiko mu minsi itanu bukimara kubona dossier ariko bwatwaye iminsi irenga 30 kugira ngo burege, mu minsi nka 20 [abaregwa] bakagombye kuba baraburanye mu mizi none ubu baracyafunze by’agateganyo”.

Ibyo bivuze ko bakurikiranywe mu buryo butemewe n’amategeko.

Me Kayitana yabajije urukiko impamvu ubushinjacyaha bwafunze abo Banyakenya bonyine naho abandi 10 bakurikiranywe ku cyaha kimwe bakaba badafunze.

Kimwe mu byo baregwa harimo amahugurwa ya baringa, Me Kayitana we avuga ko bafite inyemezabwishyu ya $5200 ( miliyoni 4,7Rwf) bari bishyuye Kigali Convention Centre kugira ngo bahakorere amahugurwa.

Avuga ko Charles Kinuthia umunyakenya uri ku isonga mu baregwa atagomba gufatwa nk’umutekamutwe kuko yafatiwe mu cyumba cy’amahugurwa ndetse afite n’imfashanyagisho yari kwiyambaza mu guhugura abari bitabiriye.

Abitabiriye aya mahugurwa barengaga 3,000 ariko bavuga ko baje biteguye gutahana $197 (177,000 Frw) mu gihe bo batanze nibura 4,500Frw yo kwiyandikisha.

Abaregwa bo bavuga ko ntawe bijeje gutahana ayo madorari ahubwo ayo madorari ngo ari agaciro k’ubumenyi bari guhabwa.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko icyifuzo cy’abaregwa cyo gufungurwa by’agateganyo giteshwa agaciro kuko ari icyemezo cyafatiwe mu rukiko bagategereza urubanza mu mizi mu ntangiro z’ukwezi gutaha.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com