bwiza.com
Amakuru Politiki

Burundi: Abo mu ishyaka CNDD-FDD bafatanye mu mashati n’abayoboke ba Rwasa

Inama nkuru y’umutekano mu gihugu cy’u Burundi iramagana amakimbirane hagati y’amashyaka ya Politiki. Ikaba yasohoye itangazo nyuma y’ugushyamirana kwabaye hagati abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi n’ab’irya CNL rya Agathon Rwasa.

Ku cyumweru tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo aba bayoboke b’aya mashyaka abiri atandukanye bashyamiranye bityo umwe bimuviramo gupfa abandi umunani bo muri CNL barakomereka.

Imirwano yabereye ahitwa Kanyosha, Imbonerakure zihanganye n’abo muri CNL, Polisi y’u Burundi niyo yaje guhosha iyi mirwano.

Gen Silas Ntigurirwa washyize umukono ku itangazo ryamagana aya makimbirane, avuga ko abayobozi b’amashyaka batumva umugambi uriho w’amahoro n’umutekano.

Muri iri tangazo, Inama nkuru y’umutekano iteganya inama izatumirwamo abayoboye amashyaka. Ikinyamakuru UBM News cyabonye iri tangaza kigatangaza ko izibanda ku ngingo y’amahoro n’umutekano mu gihugu.

Muri Karitiye ya Giteranyi, Intara ya Muyinga bimwe mu biro by’aya mashyaka ngo byarasenywe, hicwa n’umuntu umwe.

Ibi bibaye mu gihe ishyaka CNL rishinja urubyiruko rw’Imbonerakure kuba ku isonga mu guhungabanya umutekano w’abayoboke baryo. Bamwe ngo baterwa ubwoba ko mu gihe cyose bazaba bakiri mu ishyaka rirwanya Leta, batazagira amahoro.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com