bwiza.com
Amakuru Politiki

Perezida Tshisekedi yaherekejwe na Vital Kamerhe mu nama yo kunga u Rwanda na Uganda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi hamwe na Vital Kamerhe, umuyobozi mukuru muri Perezidansi y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, bitabiriye inama yo kunga u Rwanda na Uganda, muri Angola.

Ni inama yitabirwa n’u Rwanda na Uganda, ibihugu bitabanye neza muri iki gihe, hamwe na Angola ifatanyije na RDC nk’ibihugu bibiri biri mu nzira yo kubyunga ku bw’inyungu z’akarere muri rusange.

Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko Vital Kamerhe wagizwe Umuyobozi mu biro bya Perezida, yajyanye na sebuja, Felix Tshisekedi muri iyi nama.

Mu Nyakanga, abayobozi b’ibi bihugu Bine nabwo bahuriye muri Angola, Museveni wa Uganda, Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola na Tshisekedi wa RDC.

Inama ngo yanzuwe bemeranyije “Guha agaciro igisubizo ku bwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda,  mu buryo bw’amahoro binyuze mu nzira z’ibiganiro no mu mwuka wa kivandimwe n’ubufatanye bwa kinyafurika”.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kabiri, iyobowe na João Lourenço afatanyije na   Félix Tshisekedi, barimo kunga u Rwanda na Uganda.

Perezida João Lourenço na mugenzi we, Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, bagaragaye i Kinshasa  ku wa 31 Gicurasi 2019, mu nama yabahuje bigira hamwe ibirebana n’ubufatanye mu karere n’umutekano.

Izindi wakunda

Bwiza.com