bwiza.com
Amakuru

Uruganda rwa SKOL rwanenzwe

Uruganda rwa SKOL rwanenzwe n’igitsinagore ahanini rushinjwa kwamamaza rukoresheje ubutumwa bwafashwe nk’ubupyinagaza umugore.

Ubu butumwa bwamamaza buri ku gifubiko cya kimwe mu binyobwa bw’uru ruganda buri mu rurimi rw’icyongereza, buragira buti “When can a woman make you a millionaire?” The answer: “When you are a billionaire.”

Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “ Ni ryari umugore yakugira umumiliyoneri? Igisubizo ni “ Igihe wari utunze miliyari.”

Benshi mu batanze igitekerezo kuri ubu butumwa bagiye bavuga ko bugamije gupfobya umugore, bumugaragaza nk’usubiza inyuma iterambere.

Umwe muri aba yanditse kuri Twitter agira ati “ Ibintu by’urwenya rushingiye ku gitsina ntibishamaje. Ibi bishatse kugaragaza ko umugore bafite ubuhanga buke kandi ko badashoboye ubagereranyije n’abagabo.”

Uwitwa Juliette Karitanyi, we yavuze ko ubu butumwa budasekeje, ko ahubwo busuzuguza intambwe abagore bo mu Rwanda bateye.

Iyi ntero yikirijwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Soline Nyirahabimana wavuze ko imvugo yakoreshwe na SKOL itemewe mu gihugu cy’u Rwanda.

Uwakoze iri yamamaza, yafashe iya mbere asaba imbabazi avuga ko ibyakozwe bidakwiriye.

Bahamagawe na BBC, abo muri uru ruganda babinyujije kuri Twitter bavuze ko basabye imbabazi kandi ko biseguye ku bo byaba byashenguye umutima.

Bati “ Twamaze guhagarika ikorwa z’uru rwenya.”

Ibi biravugwa mu gihe ubutegetsi bukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’igitsinagore mu Rwanda. Ni byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo kwimakaza iyi politiki, gusa haracyarimo imbogamizi mu guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com