bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Pasiteri yarutse amafaranga abayoboke be barasakirwa

Umupasiteri wo muri Nigeria, Andrew Ejimadu  uzwi ku izina rya Seer1, yafashwe amashusho arimo kuruka amafaranga ubwo yari mu gitaramo cy’ibitangaza i Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mupasiteri yaje gusobanura uko byagenze.

Yagize ati “Ku cyumweru gishize, ubwo nigishaga ijambo ry’Imana i Limpopo, negerewe n’umugore ariko mbona uburyo afite inyota y’amafaranga.

Naramubwiye nti ‘haguruka, arahaguruka, namubajije umubare w’amafaranga afite ku isakoshi yari afite ambwira umubare. Namusabye gukuramo ibirimo byose igasigara irimo ubusa, nayihereje abakirisito ngo bayisake barebe ko ntayasigayemo.

Barasatse baburamo ifaranga na rimwe, narayifashe irimo ubusa, narayifashe nsenga Imana nyisaba kuyuzuza amafaranga, ni uko amafaranga atangira kunsohoka mu kanwa, abakirisito batewe ubwoba no kumbona nduka amafaranga nshyira muri ya sakoshi.

Ntabwo ari inshuro ya mbere ndutse amafaranga ariko abantu b’i Limpopo bwari bwo bwa mbere bambonye.

Mu gushaka kubemeza, nahamagaye umukozi wa banki kuza kureba niba ari amafaranga ya nyayo cyangwa se niba ari ibikwangari.

Uwo mugore yemeje ko ayo mafaranga ari ayanyayo, maze dutangira kuyaha abakirisito. Bamwe baketse ko ari ubumaji abandi bakemeza ko ibyabaye atari ukuri. Vuba nzereka Isi ibimenyetso byose byanditse muri bibiliya mbere y’uko Yesu aza”.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Afrikmag, ngo video y’uyu mupasiteri warutse inote yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ibyakozwe atari ukuri.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com