bwiza.com
Ahabanza » Rwanda & Uganda: Ntabwo ibibazo birangiye- Amb.Nduhungirehe
Amakuru Politiki

Rwanda & Uganda: Ntabwo ibibazo birangiye- Amb.Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe avuga ko n’ubwo hari amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Uganda mu gushakira umuti ibibazo ibi bihugu bifitanye, ngo ntibivuze ko ibibazo birangiye.

Ubwumvikane bwo kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda bwashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, i Lunda muri Angola, u Rwanda rukaba ruvuga ko icyo ari kimwe, kubyubahiriza bikaba ikindi.

Amb.Nduhungirehe aganira na BBC yavuze ko bizera ko Uganda izafungura Abanyarwanda avuga ko bafungiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ari nayo mpamvu y’inama avuga ko bagiriye Abanyarwanda yo kutajya muri iki gihugu.

Ati: “Aya masezerano uko ateye ubundi yakagombye kurangiza ikibazo, ariko gusinya amasezerano ni ikintu kimwe no kuyubahiriza ni ikindi”.

Abajijwe niba Abanyarwanda ubu bagiye kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byambukiranya imipaka bajya muri Uganda, yavuze ko aka kanya ibibazo bitarangiye.

Yasubije ko babanza kureba ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Ntabwo ibibazo birangiye, nitubona abanyarwanda bafunguwe, batagihohoterwa muri Uganda icyemezo kizafatwa cyo kongera kwemerera abanyarwanda kujya muri Uganda kuko ubu tubagira inama yo kutajyayo”.

Don Wanyama, umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yavuze ko igikomeye mu byo abategetsi bombi bumvikanye ari ugufungura imipaka.

Bwana Wanyama avuga ko ubu buri gihugu gitegerejweho gukora ibyumvikanyweho mu gihe cya vuba, gusa ntiyavuze icyo gihe uko kingana mu byumweru cyangwa amezi.

Izindi wakunda

Bwiza.com