bwiza.com
Amakuru Ijambo ry'Imana

Twige ukuntu twaba intwari mu ntambara turimo – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Abaheburayo 11:32-34

“None se mvuge kindi ki? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefuta, Dawidi hamwe na Samuel n’ abandi bahanuzi.

Binyuze ku kwizera, batsinze ubwami mu ntambara, bakora ibyo gukiranuka, bahabwa amasezerano, baziba iminwa y’ intare, bakumira imbaraga z’ umuriro, barokoka ubugi bw’ inkota, bahambwa kugira imbaraga nubwo bari abanyantege nke, baba intwari mu ntambara banesha ingabo z’ abanyamahanga.”

Dawidi yari urwanyi ukomeye cyane, Samuel nawe yari ameze uko, bari bashoboye guhangana n’ ibibazo bibageze imbere mu ubuzima bwabo. Natwe mu gihe cyacu birakwiriye ko twiga (strategy ) bakoreshaga muri ibyo bihe byabo, natwe tuyikoresha turebe ko twasohoka mu bibazo byacu bitubujije amahwemo.

Dawidi na Samuel mu migendere yabo yarishingiye mu “KUBAHA” no GUKIRANUKA. Bagendaga nabwo bigira kubya babayeho ndetse n’ ibyo bashoboye mu ubuzima bwabo, Byaba byiza, byaba bibi ibyo byose babi kuragamo amasomo . Imbaraga zikomeye kandi umuntu yakoresha ku buryo abasha kuzirekura zikajya gukora ibintu bikomeye ni imbaraga akura mu bintu yanyuzemo.

Inzira yatugeza ku ntsinzi y’ ibibazo turimo, n’ inzira yatuma tugera ku urwego rwisumbuyeho mu mibereho yacu ntayindi usibye kunyura muri iyo nzira banyuzemo. Mu ukugera ku ntsinzi y’ ubuzima bwacu cyangwa Imibereho yacu ni ugukoresha gusa urufunguzo rwo kubaha no kugerageza gukiranukira Imana ndetse no kutibagirwa ibyo wanyuzemo kugira ngo ubibyazemo umusaruro.

Imana iguhe umugisha..!

Niba ukeneye ubufasha bw’ amasengesho andika cyangwa uhamagara ku inumero iri hasi yiyi nyigisho.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com