bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umugore yasabye gatanya bitewe n’uko umugabo we atamutonganya, amukunda cyane

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yasabye agatanya bitewe n’uko umugabo we amukunda cyane, akaba atamutonganya.

Uyu mugore yegereye urukiko rwa Shariah ruri ahitwa Fujairah avuga ko yagowe kuba umugabo we amukunda cyane mu gihe cy’umwaka wose bakundana.

Ati “ Ntajya ankabukira cyangwa ngo ambwire nabi. Ndambiwe urukundo rwe rwinshi n’uburyo anyitaho. Ajya amfasha no gukoropa inzu, ntabyo namusabye.”

Yakomeje abwira urukiko ati “ Ajya antekera, kuva twabana mu mwaka ntabwo turatongana na rimwe. Mu by’ukuri nkeneye umunsi umwe w’amakimbirane. Ibi rero ntibyashoboka mu gihe ngifite umugabo nk’uyu unkunda, umbabarira igihe nakosheje ahubwo akampundagazaho impano.”

Uyu mugore yabwiye urukiko ko akeneye, rwaserera aho kuba ubuzima butuje nk’ubwo abamo nk’uko Khaleedtimes ibitangaza.

Umugabo we yabwiye urukiko ko, rwatesha agaciro ubusabe bw’umugore we kuko nta kintu kibi yamukoreye.

Avuga ko urukiko rwasuzumana ubwitonzi iby’iki kibazo, rwasanga ari mu makosa, rugaca inkoni izamba kuko ngo “ Umuntu yigira ku makosa.”

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com