bwiza.com
Amakuru Urukundo

Umukunzi wanjye akunda ikibuno cyanjye kinini ariko ntabwo azi ko ari ikigurano- Nkore iki?

Uko tujyana n’iterambere ni nako bishobora kutubyarira ibyago cyangwa ibibazo tutazi kuko ubu nanjye ndi mu ihurizo ritoroshye kuko umukunzi wanjye duteganya kubana akunda ikibuno cyanjye, akunda kukivugaho ariko ni ikigurano nambara.

Nitwa Nidine mba muri Kigali, umukunzi wanjye tumaranye umwaka n’amezi make dukundana, arankunda cyane, arankunda pe kandi anishimira uko nteye, gusa hasi, ubwo ndavuga ku kibuno siko ngana kuko hari icyo nambara.

Sinzi niba nakita ikubuno kikigurano cyangwa se kitari umwimerere (Faux Fesse) ariko ndacyambara nkarushaho kugira imiterere myiza cyane, nanjye ndireba nkumva ni sawa cyane.

Umukunzi wanjye mufitiye impungenge kuko ndibaza icyo nzamubwira umunsi w’ubukwe, nzakomeza ntyambare se? ninkikuramo se nzamubwira ko nananutse? nyabukena ndi mu ihurizo pe kuko ntabwo nari namwambarira usa.

Mungire inama, murakoze kandi Imana ibahe umugisha.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com