bwiza.com
Ahabanza » Umwana wa Cristiano yumiwe abonye icyumba Se yararagamo
Imyidagaduro

Umwana wa Cristiano yumiwe abonye icyumba Se yararagamo

Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo yahishuye ko umuhungu we witwa Cristiano Jr. yumiwe ubwo yageraga mu cyumba Se yararagamo ubwo yari akennye.

Cristiano mu kiganiro na Televiziyo yitwa VI yavuze ko ubwo yajyanaga n’umuhungu we mu Mujyi wa Lisbon muri Portugal aho yabaye afite imyaka 12 y’amavuko.

Iyi nzu yabanagamo n’inshuti ye, Miguel Paixao yatunguye Cristiano Jr.

Ati “ Twarajyanye ngira ngo ndebe aho natangiriye urugendo rwanjye mu mupira w’amaguru. Yari asanzwe azi mu rugo I Madeira.  Icyo gihe nari kumwe na Miguel Paixao. Tuhageze, yarahindukiye arambaza ngo mbese iki ni cyo cyumba wabagamo? Aha hantu warahabaye?”

Yakomeje agira ati “ Umwana wanjye, ntiyabyiyumvishaga. Abana baba bumva buri kimwe cyoroshye hano ku Isi. Inzu zihenze, ubuzima bwiza, imodoka n’imyenda.”

Avuga ko akimara kumva ikibazo cy’umuhungu we, yahise atekereza ku kuba abana baba bumva ko buri kimwe cyikora.

Avuga ko uyu mwana we ajya akora amakosa ku ishuri ariko ko akomeza kumwigisha ari nako amukebura amwibutsa gukora cyane, ibyo avuga ko ari mvano yo kubaho neza mu buzima.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com