bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Umugabo wanjye ntacyo abashije mu buriri, aragera, ageze n’aho kubara ibirayi tugiye guteka

Mwaramutse nshuti bavandimwe, Nitwa Jeannette nkaba ndi umubyeyi w’umwana umwe ariko nkaba mfite abandi ndera babiri. Ubwo ni abana batatu, umukozi nanjye n’umugabo.

Mfite umugabo, nta kazi akora gahoraho ariko n’ubwo yamara icyumweru adakora ayo akorera umunsi umwe aba ari menshi.

Mbese ni kenshi nagiye nsoma inama mugira abantu batandukanye, ni muri urwo rwego nanjye nifuje ko mumfasha kuko rwose burya n’ubwo abagore dutinya abagabo baduca inyuma ariko hari n’ibindi ashobora kugukorera bikagushengura umutima.

Muri make umugabo wanjye sinjya mbona ashishikajwe no kunezeza mu buriri, araza tukaryama yaba yifuza gukora imibonano mpuzabitsina akayikora ameze nk’uwinezeza ku giti cye, mu minota mike akaba ararangije, habe no kumbaza niba njyewe nyuzwe.

Ubwo buzima mbumazemo imyaka myinshi naranabwakiriye, iki nacyo nari nkivuzeho kuko hari abo nabonye duhuje ikibazo kandi mwagiriye inama hano kuri bwiza.com

Nyuma y’ibi byo mu buriri, dure ikintu kinkomereye cyane, uyu mugabo aragera, aragera agakabya pe, navuga ko ari igisambo kuko birakabije. Niba tuguze ibiro 50 by’ibirayi, ubwo iyo tugiye kubiteka ntabwo yakwemera ko bayora, oya.

Aravuga ati nimuteke ibirayi 20 cyangwa se 25, bitewe n’ingano yabyo, mu minsi ishize nabonye arimo kubara ibirayi umukozi yari agiye guteka birambabaza cyane, ubwo niritse kugira byinshi mvuga ko munsi twatetseho inyama.

Mu gihe abandi bagabo bataha gisirimu usanga we atahana za karoti, inyanya,… mbese ntiyifuza ko nkora ku ifaranga, nanjye naramuretse.

Nari mfite akazi, kaza guhagarara, ubu maze hafi umwaka nta kazi kandi nari najyamo ariko ndabangamiwe birenze. Ntegereje inama zanyu.

 

Izindi wakunda

12 Ibitekerezo

Bugingo Isaac 23/08/2019 12:17 pm at 12:17 pm

Yoooooo mbega umugore wagowe.umugabo wawe ameze nk umugore wange neza neza.ihangane mugore mwiza.unyandikire kur email bugingoisaac0@gmail.com

Subiza
Vava 23/08/2019 4:16 pm at 4:16 pm

Muraho?
Amakuru yawe
Inama pe , urazikeneye. Uzampamagare kuri 0782796458
Tuzabiganiraho , tubijyeho inama.

Subiza
Sekamana 24/08/2019 9:08 pm at 9:08 pm

Umva rero icaza uwo mugabo wawe muganire umubwire byose ntacyo umuhishe impamvu afite iyo myitwarire kandi ko ikubangamiye cyane rwose ,ubundi umwereke urukundo azagenda ahinduka gahoro

Subiza
Mama Vovo 26/08/2019 9:56 pm at 9:56 pm

Umbabarire kugushinja kandi wagishije inama. Mfite ibintu nka 3 shaka kukubwira
1. Si byiza kugisha inama hanze utarigeze uganira nuwo mubana . Ashobora kuba afite impamvu abikora cg nta nimpamvu wenda atazi uko batera akabariro neza. Gutera akabariro si igikorwa cy’umugabo gusa, ni igikorwa cya mwembi. Kugirango umenye ko abikorana ubugome, genda utekereza niba uwo Mugabo kera yarabikoraga neza hanyuma nyuma agahinduka. Niba rero atarahindutse, ubwo nibwo bmenyi bwe. Ugomba kumufasha kuko nicyo ubereyeho. Ikigaragara nuko ubona byinshi mu rugo rwawe ukicecekera (ibyo si byiza)
2. Bigaragara ko wamukuyeho icyizere kuko utangiye kureba amakosa ye kandi ukabona ari menshi. Iyo utangiye kureba amakosa y’umuntu cyane akakujyamo ukabona ibyiza bye ari bike, iyo ni inzira imwe yo kumuvaho. Satani arimo kukugabaho ibitero. Niba usenga wagombye kubona ko ugomba kugarukira umugabo wawe vuba na bwangu naho ubundi Satani arimo kukwiba gake gake. Niba ukunze umuryango wawe GARUKA (mu bwonko),
3. Icya nyuma nshaka kuvuga ku kubara ibirayi. Wavuze ko umaze umwaka umwe uvuye mu kazi kandi wavuze ko iyi ngeso yo kubara ibirayi ayadukanye vuba. Ibi rwose byashoboka. Kera ugufite akazi, waramufashaga mugahaha, ukamenya icyabuze ukakigura. None ubu niwe ugomba kugura buri kimwe. Ntekereza ko yafashe ingamba zo gucunga ibihahwa kuko wenda atekereza ko umukozi abyangiza kandi amafranga yo kubihaha ataboneka neza. Afite impungenge kandi wowe wagombye kumufasha kureba niba ibintu mu gikoni bimeze neza apana kumureberera uko akoresha umukozi. Reka nkubaze. Iyo atahanye inyanya n’amavuta koko ubona ku ari ubugugu cg ari ugukunda umuryango. Wenda atekereza ko yabizana kandi bigakoreshwa neza uko atekereza. Ndetse ashobora kuba abona ntacyo witaho ndetse nibyo ahaha bikoresha numukozi udafite umureberea. Please mwicaze umubaze kuko abona ko inshingano zo mu gikoni utarimo kuzikora ariyo mpamvu asigaye abyikorera

Subiza
Sindafro 28/08/2019 10:56 pm at 10:56 pm

Iyi nama rwose umugiriye ni ingirakamaro. Niyicare abanze yisuzume amenye uruhare rwe n’inshingano ze nk’umugore. Ko agira amahirwe se yibuka gutahana izo nyanya na Karoti igihe azajya yitahanira Mutsing yiriwe kuri Brochette hazacura iki?

Subiza
Dezo Jado 30/08/2019 9:29 am at 9:29 am

Ibi bintu umugiriyeho inama ndabyemera kdi birashoboka ko ariko kuri 95%. Uyu mugore nabisoma neza atuje arakuramo umusanzu ufatika. Kandi ndabibonamo umusaruro urambye nabyitaho n’umutima utuje.

Subiza
Iseta 28/08/2019 6:23 am at 6:23 am

Uraho neza madamu? Jye nagirango nkubaze nimba warigeze ureba uruhare waba ufite muli ibi mvere yo kugisha inama. Mbese hari ubwo wigeze wegera umugabo wawe ngo umugushe neza atashye ku buryo mujya kuryama mwamaze kuba umwe,cg uhora muli bya bindi byanyu ngo natambaza ni akazi ke nk’aho utabikeneye? Ku birayi na ho,none ntiwaba usesagura kugeza ubwo uteka n’ibipfa ubusa,maze bugatuma afata umwanzuro wo kubara ibibahagije? Ngaho nawe isuzume urebe

Subiza
nick 30/08/2019 1:56 am at 1:56 am

Yeah! Wumvise inama zinyuranye mugore! Dore nange izange:
1) wimera nka ba bandi bagize imibonano mpuzabitsina nk’ igihembo cy’ abagore. Ni gake cyane uzumva absgabo baganira ku kuba abagore babo batsmeze neza. Gusa abagira bene aya marira kurusha abandi ni abagore basambanye cyane cg abagore birirwa muri bene ibi biganiro aho Bari hose ugasanga ariyo ntero. Ubwo urakurizaho ko atazi kunyaza! Ubwo urumva ari umuco w’ I Rwanda? Ni iki u Rwanda rukeneye ngo rutere imbere? Ni abagabo bazi gutera akabariro cyane cg ni abazi gushaka Frs ? Ese waba uzi ko imibonano mpuzabitsina twe abagabo ituvuna? Ongeraho gukora akazi technique . Nangira nho witegereze ahubwo n’ Aka gato ugaya niba katava ku iguye!
2. Kugera uyu mugabo simbimushimiye. Ariko se iyi abigeze arya byinshi kubarusha? Atari uko mukaba musaranganya waba uri umunyamahirwe!
Umugabo wawe yaba ari economist rwose. Ikindi iyi akazi ke ntigahoraho uti kandi aragera. None se KO numva nyine bitagutera ubwoba KO ameze nka ya nyoni yaritse ku nzira uzi niba uyu munsi Amara icyumweru ejo atazamara ukwezi? Ko udakora see wirirwa mu rugo uzabigenza ute? Dore KO wanamuzanye hano KO atazi kugushimisha!
3.harya ngo ntataha gisirimu? Umugabo nk’ uyu aba yaragowe. Abagabo nyabo babona abagore bsdahuje kbs. Ubu naca Rubavu na bazilete afite imodoka wenda ataha ibutare cg aho utuye azarorere guhahira abana ibihendutse ngo ni bwo azaba asirimutse?
4. Egera uyu mugabo, niba uzi KO agufitiye ikizere agushakire igishoro mufatanye urugo ni urwa babiri. Mu buriri naho gira uruhare mu gutuma uyu mugabo agushaka kandi nawe muri icyo gihe wibibamo nk’ umwana urya atazi akamaro k’ ibiryo akazabona akura. Ahubwo jya muri icyo gikorwa witeguye.
Ikitonderwa: ita ku nama z’ uwagarutse ku kuba shitani yakwinjiriye.

Subiza
Jado 30/08/2019 9:30 am at 9:30 am

Ibi bintu umugiriyeho inama ndabyemera kdi birashoboka ko ariko kuri 95%. Uyu mugore nabisoma neza atuje arakuramo umusanzu ufatika. Kandi ndabibonamo umusaruro urambye nabyitaho n’umutima utuje.

Subiza
Alexis 30/08/2019 12:14 pm at 12:14 pm

Shimira Imana ko ufite umugabo mwiza ukora ibyo abagabo benshi badakora. Wowe urumva ari inenge ariko ni qualite utagakwiye kwirengagiza. Kuko Hari ni igihe izo nyanya aba yazigendeye kugira ngo agure kuri make bitewe nubushobozi afite. Ubwo rero nawe ukaganya ngo umugabo wawe ntacyo ashoboye waramutereranye Kandi ugomba kumufasha. Humuka ugarukire hafi naho ubundi urasenye birarangiye. Hari abaguhaye numero ngo ubahamagare, witonde ushobora guhuriramo numupfubuzi akakugira Nyirabyatsi.

Subiza
kamana 01/09/2019 8:40 pm at 8:40 pm

Iyi nkuru reka nyitangire ho urugero ku bakinnyi ba football. Muzarebere kuri barya bakinnyi b’umupira bagufi cyane. Burya bukinnyi bugufi kuko bwiyizi ho icyo bwita Inenge yo kuba bagufi bituma bakoresha ubuhanga kurusha gukorsha ibibaraga byinshi kuko bazi ko nta mubyimba wo gukirana n’abakinnyi babasumba bafite. Bo bahita mo gukinisha Ubwenge cyane n’icyo bita Jeu du Corps( agucengesha umubyimba we nta mupira) bityo ibyo abantu babasuzugurira ejo ugasanga ni byo bitumye batangira kububaha cyane kuko bamenye gukoresha neza duke bafite.
-N’umugabo ufite igitsina kigufi agomba kumenya ko Imana ifite impamvu yakimuhaye. Agomba kumenya ko ibyo yita ipfunwe cg Inenge ahubwo agomba kubibyaza umusaruro akoresheje ubwenge kamere.
Hari abagabo batabarika bafite ibitsina birebire batazi kubikoresha icyo bishinzwe, ejo ugasanga abagore bigendeye kuko baca n’umugani Ngo: UKO ZABA NDENDE KOSE SI KO ZOSE ZIMYA. Hari abafite ibitsina binini biteye ubwoba, abagore babo bakabatoroka.
Abagabo bafite ibitsina bito na bo, ugasanga abagore barabazinutswe kuko mu mutwe w’umukobwa akenshi yumva ko umugabo nya mugabo ari ufite igitsina gifatika. Wapi si byo. Igitsina ni si ikinini ahubwo ni igikora umurimo gishinzwe neza.
Jye siko mbibona. Umugabo ufite igitsina kirekire ariko w’umunyabwenge, ashobora kugikoresha neza ntagikorshe k’umugorewe nk’aho ari indaya yagiye ho. Kuko indaya wenda byakumvikana kuyikorera ho ibyo ushaka kuko uba wayirishya. Yababara itababara uwayigiye ho nta mpuhwe ayigirira. Kubaka mu gitanda Bisaba ubwenge, kandi ni cyo bita kuba umugabo. Ufite gito uzi kugikoresha, abagore bamukunda kurusha umugabo ufite kinini ariko nta mu maro wundi urerse kubabaza umugore we.
Byose rero biterwa n’ubwenge bw’umugabo. Abagabo bajya muri icyo gilorwa mu buriri n’abagore ba bo bashaka kwishimana bombi ni nk’umwe kw’icumi. Kandi ikibyica n’uko abagabo batemera ko abagore ba bo batinyuka kubabwira ko batazi kubarongora neza. Iri ni ikosa rikomeye ko umuagabo yumva ko nta jambo umugore afite kumubwira rimunenga. Niyo mpamvu akenshi n’ibyo bibazo bidakemuka. Ariko ni ko kuri kuzuye ntabwo twemera ko nta cyo dushoboye.
Iyo ushaka ko umugore akubaha akakwemera mbere n’uko uba umugabo wuzuye mu buriri. Ugahora aho wicaye hose utekereza uti: Ese ndi bubashe kubaka urugo iri joro? Umugabo ushaka kwitbakira yitwararika iki kibazo kiba k’umutima iteka da. Bitabaye ibyo aho ni ho uzasanga umugore yiryamanira n’umuboyi we umugabo ntarabukwe. Cg umugore nawe udashimisha umugabo mu gitanda ugasanga nyamugabo yigiriye k’Umuyaya wa bo. Ndagira inama abagabo bafite ibyo bibazo kujya baganira n’abandi bagabo bubatse banakuze. Ndetse birakwiye ko haba ho mu gihugu inama y’umuco bagatora abagabo bashinwe kujya bagira inama abubatse byananiye mu gitanda bidatewe ariko n’uburwayi. Ahubwo bitewe no kutamenya uko zubakwa nijoro k’urutara cg igitanda cg ku musambi… Abagabo benshi ntituzi Kurongora tujye twemera amakosa yacu niho tuzayakosora.
– Na ho ibyo kugera ushinha uwo mugabo, jye ndabona ari ubwoba afite bw’uko mwazabura ibyo murya kubera rimwe na rimwe abagore bazwi ho konona amafranga kandi ari nta na yo. Bityo umugabo iyo akuzi ko ugira akaboko konona, ahita mo gukora ibidasanzwe nk’ibyo kubera ubwoba.
N’aba nawe ariko arabihaha wenda akanabigera n’ubwo bitamukwiriye nk’umugabo, ariko abihaha abitahana, abizana iwe. Nyamara ubu tuvugana mu zindi ngo ho hari abandi bagore bo bariho bararira ko abagabo babihaha ibyo birayi na za caroti, ariko babijyana mwa malaya. Urababaye ni byo, ariko pfa kwemera muri iki gihe mudafite mwese akazi gafatika. Nikaboneka bizashira wenda.

Subiza
RWABUKWISI VALENCE 02/09/2019 8:16 am at 8:16 am

Uyu mugore nkuko bagenzi banjye bamugiriye inama ntacyo narenzaho rwose niyicaze umugabo we kandi yishyiremo ko arimwiza amwubahe.
ikindi kandi nareke kumwita igisambo kubera agera cyangwa atahana ihaho ifite impungenge avuga ngo ejo nzaba nabonye amafaranga yokugura ibindi bikamutera ubwoba yuko ejo muzaba mumeze wowe ikigaragara ntabwo ukurikirana ibyomugikoni umukozi arabyangiza

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com