bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Uruhinja rwahawe na se w’umukire impano y’imodoka ihenze

Chidi Mike, ni umuherwe mu gihugu cya Nigeria, mu byishimo yari afite nyuma y’aho umugore we yibarutse umwana w’umukobwa, yahise agenera urwo ruhinja impano y’imodoka ihenze (C300 Mercedes Benz).

Uyu mugabo ngo usanzwe akora ubucuruzi bw’imodoka, yatunguye benshi nyuma yo kugenera uyu mwana iyi modoka ubwo yari mu byishimo by’ivuka rye.

Abicishike ku rukuta rwe rwa Instagram, Mike yagize ati “Impano yo guha ikaze mu rugo umutima wanjye avuye mu bitaro. Ni no mu rwego rwo kubungabunga neza umutekano we mu nzira. Ndagukunda cyane mwana wanjye”.

Mike usobanura ko iyi modoka yayigeneye uyu mwana w’umukobwa, yanagaragaje kuri Instagram amafoto y’iyi modoka ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, itatse ndetse inanditseho ijambo ‘Heart’ bisobanura umutima.

Yongeyeho ko iyi modoka izajya ifasha mu rugendo uyu mwana we aho azajya aba yifuza kujya.

Ikinyamakuru naijauto.com gitangaza ko muri Nigeria, imodoka yo mu bwoko bwa C300 Mercedes Benz, yasohotse mu mwaka wa 2018, igura hagati ya Miliyoni 25 na 35 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu (Naira). Ifaranga rimwe ryo muri Nigeria rikaba rivunjwa 2.54 y’amanyarwanda.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com