bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro Umuryango

Amafoto yaranze ibirori bidasanzwe byo guha ikaze umwana wa Diamond na Tanasha

Ku  wa 22 Kanama ni bwo habaye ibirori bidasanzwe byo guha ikaze umwana (Baby Shower) w’umuhanzi Diamond Platinumz n’umunyakenya, Tanasha Donna.

Ni ibirori byabereye kuri Best Western Coral Beach Hotel iherereye mu murwa wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Kuririmba, kubyina, kunywa no kurya ni byo byaranze ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo nyina wa Diamond, Sanura Kassim Sandrah n’umugabo we Rally Jones ( Ahmada Shamte), abahanzi bahuriye muri Wasafi Record nka Lava Lava na Mbosso, ibyamamare nka Oprah Uwoya, Vera Sidika, Shilole, Dida, Asha Baraka, Jacqueline Wolper n’abandi benshi.

Aya ni amafoto yaranze uyu munsi udasanzwe kuri Diamond na Tanasha ukuriwe.

Tanasha na nyirabukwe, Kassim
Diamond na Tanasha
Hari hateguwe muri ubu buryo
Diamond n’ababyeyi
Umwana Tanasha azabyara bamutaziriye ‘Young Lion’

Byinshi mwabisanga kuri Instagram ya Sanura Kassim (Mama Dangote).

View this post on Instagram

Shamte's family….👨‍👧‍👧💞💞💞 @estercaree Ahmada shamte

A post shared by Sandrah…! (@mama_dangote) on

Izindi wakunda

Bwiza.com