bwiza.com
Featured IBITEKEREZO Politiki Ukombyumva

Amasezerano ya Angola yaba yarakubise igihwereye?

Abanyarwanda, abagande n’abanyamahanga bishimiye amasezerano aherutse gusinyirwa muri Angola hagati y’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Ni amasezerano yasinywe kuwa 21 Kanama 2019, imbere y’abahuza Perezida wa Angola Lorenco, uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Félix Tchisekedi, n’uwa Congo Denis Sassou Ngueso nk’indorerezi.

Icyari kigenderewe kwari ukurangiza no guhosha burundu umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda warugiye kumara hafi amezi arindwi ibihugu byombi birebana ayingwe kuburyo ababikurikiranira hafi babonaga ko n’intambara yashobokaga.

Abo bakuru b’ibihugu nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano bakomye mu mashyi ahandi twese ndetse no mu muryango babibumbye bakoma mu mashyi abavuza impundu nabo barazivuza nuko ibyishimo biradutaha.

Ni mu kuri kuko burya twese dukunda amahoro. Iyo usomye neza ariya masezerano ingingo ku yindi nubwo zose ari ingirakamaro buriya iy ‘ingenzi umuturage yireberamo yakunze cyane ni ifungurwa ry’imipaka ubuhahirane bukongera maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bikongera nkuko byahoze mbere.

Yemwe twumvise ko hari abaturage bakatishije amatike nyuma yo kumva iyo nkuru nziza. Kandi ni mugihe nta n’umugayo kuko ayo masezerano yarabakuye kure ndetse bakishimira uko abakuru b’ibihugu bari babatabaye kuko inzara n’igihombo kuri bamwe byari byose kuva muri Gashyantare uru mwaka!

Mu mutwe w’inkuru twibajije ikibazo tuti ese ayo masezerano ntiyakubise igihwereye? Gukubita igihwereye, najyaga numva bivugwa ku mubyeyi cyangwa itungo ryabyaye igipfuye. Nta buzima! Uyu mugani ukavugwa mu gihe abantu bakoze inama ntigire ikivamo gifatika kubera ukutumvikana cyangwa kumvikana bajijisha bagasinya, amashyi agakomwa n’impundu zikavuzwa ariko ibiyakubiyemo ntibyubahirizwe.

Muzi amasezerano menshi yasinywe ariko ntagire icyo atanga. Muribuka Inkotanyi na Habyarimana uko byagenze Arusha, muribuka ayasinywe n’umukuru w’igihugu cya Sudani y’epfo n’uwahoze ari Vice president we, muribuka Kabila n’abahoze ari abarwanyi ba m23 n’abandi n’abandi. Nubwo tubivuga gutyo ariko hari aho amasezerano yubahirijwe ibintu bikagenda neza. Mwibuke amakimbirane y’abaturage bo muri Kenya uko yarangiye, mwibuke ayo muri Mozambike aheruka vuba aha.

Iyi nkuru rero ntigamije gukerentsa ibyagezweho n’abakuru b’ibihugu muri Angola ahubwo n’ukugirango ibyagezweho byubahirizwe kunyungu z’abaturage atazaba nka yayandi atubahirijwe twavuze hejuru ariyo yazitwa gukubita igihwereye. Ko nta cyavuyemo!

Abaperezida bitabiriye isinywa ry’amasezerano

Kubera iki hari amakenga?

Hari ingingo ebyiri cyangwa eshatu umuntu yashingiraho yibaza niba koko mu gusinya ariya masezerano harimo ubushake bwa politiki.

1) Hatangajwe ko imipaka igifunzwe ko izafungurwa aruko abafungiye Uganda babanza gufungurwa. Iki kintu kirakomeye kuburyo kidasuzumwe neza gishobora kubangamira ariya masezerano. Impamvu ni uko ahubwo hakwiriye gusuzumwa abafunze barengana n’abafunzwe kubera ibyaha bashinjwa birimo ibyo guhungabanya umutekano nk’uko Uganda ibivuga. Aha rero nkumva abafunzwe baba barimo ibyiciro. Kuburyo abagaragaraho kurenganana barenganurwa naho abaregwa ibyaha hagakurikizwa amategeko.

Aha rero niho nibaza nti gufunga umupaka nicyo gisubizo? Kuko kuwufunga n’uguhana Abaturage basanzwe babeshwaho no kwambukiranya umupaka. Ikindi cyarebwa nubwo ifungwa ry’umupaka byahungabanyije ubukungu bw’ibihugu byombi, harebwa mu mibare icyakubitutse kurusha ikindi ariko ku rwego rw’umuturage.

2) Gufunga ibinyamakuru bikorera kuri internet buri gihugu kivuga ko ngo bihembera amacakubiri. Izi ngingo zombi zafashwe cyangwa zatangajwe nyuma y’isinywa ry’amasezerano. Ababikurikiranira hafi bemeza ko bitari muri ayo masezerano.

3) Uko ibitangazamakuru bikorera leta byitwaye nyuma y’ayo masezerano, ese byasohoye inkuru zubaka cyangwa zisenya? Ushyize hamwe izo ngingo eshatu tuvuze nibyo bituma umuntu yakeka ko amasezerano azabyara ibihumye.

Ariko ntawavuma iritararenga kuko habayeho ubushake bwa politiki ibintu bishobora guhinduka bigatanga icyizere cy’uko abaturage bakoroherezwa bakabasha kwiteza imbere. Abakatishishe amatike rero nibabe bayabitse cyangwa bayasubize banasubize amerwe mu isaho. Ushobora kumbaza uti ese none bizagenda bite? Nanjye sindi Imana cyangwa umupfumu cyangwa umuhanuzi ariko nababwira gusa nti nitabyara ikimasa izabyara inyana.

Nsoze nshimangira igitekerezo cyanjye nibutsa kandi nshyigikira amagambo aherutse kuvugira kuri bbc ngo gusinya ni kimwe no gushyira mu bikorwa n’ikindi. Undi munyapolitiki wo mu myaka makumyabiri n’itanu ishize abajijwe niba amasezerano yasinywe azashyirwa mu bikorwa arasubiza ati ” twasinyinshije amakaramu nibatayubahiriza tuzasinyisha inkota”! Hahirwa usoma iyi nkuru kandi ufite amatwi niyumve ibyo umusaza Hon. Sebaba abwira abakunzi ba Bwiza com

Izindi wakunda

10 Ibitekerezo

Nyce 25/08/2019 8:53 am at 8:53 am

Ubusesenguzi bwawe burabogamye sebaba we,ubuse igihe abanyarwanda bahereye bafatwa nibangahe bageze imbere y’ubutabera?abafungurwa baza wumvise baba bamaze igihe kungana iki mumagereza?nonese barekurwa nizo nkiko?barafunga aho bashakiye bakaza bakajugunya kumupaka!!! Sindi umunya politique ariko niba igihugu gifata abaturage bikindi kigafunga na ambassade yacyo itabasha kubageraho niki kindi wakora?kugira ubusesenguzi burimo ubwenge kdi butabogamye ntako bisa,ngaho ayo mababa yawe jyuyaringaniza ntukayahengeke.

Subiza
T2 25/08/2019 12:30 pm at 12:30 pm

Nshuti yanje haribyo udaha agacyiro kabyo, ubukungu nubuhahirane sibyo byibanze kurusha ubuzima bw’abene gihugu, kandi kubuza abantu kwambuka Uganda sukubahima ahubwo nukurinda ubuzima bwabo. Wowese umuntu agiye guhaha arahohotewe bakakubesha ngo rekura nabandi baze mbere yuko agusubiza nuwambere. Nje ukubwira ibi sindi umunyapolotiki nagato kandi ntuye kumupaka urumva kumbifitemo inzungu ariko tugomba kugira ubushishozi kuribyose. Murakoze

Subiza
Commando de choc 25/08/2019 3:23 pm at 3:23 pm

Iyi nkuru ndayosomye nsanga nta kintu kibereyemo na mba. Dore impamvu mbivuga: Buriya buri Masezerano mpuzamahamga ayo ariyo yose agira 1. Procedure y’uko azashyirwa mu bikorwa. 2. Agira Comite de suivie ndetse na Time Table y’uko azubahirizwa. Sinumva ukuntu umuntu w’umunyabwenge nka Hon Sebaba atazi ko bitari gushoboka ko icyo yita imipaka ifunze butari gucya ifungurwa! Ndetse muri ibi byose yagombye kwibuka ko na nubu imipaaka irakora ntaabwo ifunze uretse uwa Gatuna. Hanyuma rero ibyo kuba hari igihugu kitarubahiriza amasezerano ni igihuha. Comite nishyirwaho ikajyas isuzuma uko ibintu bimeze ari abantu cg ibintu bazafungurwa

Subiza
Ntwali 26/08/2019 8:04 am at 8:04 am

Ugendeye kubyatangajwe nibikorwa byakurikiye isinywa ryamasezero biragaragaza ko atazashyirwa mubikorwa nubwo abayasinye batangaje ko bazayubahiriza uko ari.Ifunfwa ry’ibinyamakuru bikorera kuri internet kumpande zombi ndetse nibyatangajwe nu Rwanda ko hagpmba kubanza gufungurwa abanyarwanda bafungiye Uganda.

jye mbona nta kizere

Subiza
katsinono 26/08/2019 10:21 am at 10:21 am

Iyo umuntu asinye amasezerano aba agaragaza ko hari ibyo yakoraga yemeye, kdi ko hari n’ibyo yemeye gukosora cg gushyira mu bikorwa. Hari ibyo Uganda yemeje ko yakoraga ndetse n’ u Rwanda rwemeje ibyo rwakoze. Ubwo rero buri wese azakosora ibyo yakoze cg yakoraga. Bitabaye ibyo buri wese azacirwa urubanza haherewe kuri ayo masezerano. Uzavuga ko tabikoraga cg atabikoze bazamubaza impamvu yasinye? Bishatse kuvuga ko yemeye ibyo urundi ruhande rwamuregaga.

Subiza
Hesron 31/08/2019 12:16 am at 12:16 am

Uganda irega u Rwanda kuyineka no gushimuta impunzi. Ntakimenyetso na kimwe igaragaza. U Rwanda rwerekana imali yoherezwaga mu mahanga Uganda akayifatira, abaturage barwo bahohoterwa, gufatanya nabanzi buRwanda babahavimyitozo,ibikoresho namafaranga bakaza gutera umutekano muke mu Rwanda. Ibimenyetso birahari. Ubwose ninde utubahiriza amasezerano? Niba Uganda yarariye avance yamasasu ya P5, bayasubize kuko baribeshye u Rwanda ruri maso.
Ikindi nuko ushatse kuneka Uganda ntiwakwirirwa woherezayo abanyarwanda, abagande babikora nabo usibye ko ntanicyo kuneka yo kuko si umwanzi wu Rwanda.

Subiza
Rebero Jeremy 26/08/2019 7:52 pm at 7:52 pm

Twikomeza gicengana duca iruhande rw’ukuri. Uganda yatangiye kwibasira abanyarwanda nyuma y’ishimutwa ly’abatavuga rumwe na Leta y’Urwanda. Wabonagako Urwanda rwavogeye Uganda. Ikibabaje nuko noneho Urwanda rwitwaza ifungurwa ly’abantu nka Rutagungira uhamwa n’ibyaha ngo adakurikiranywa n’inkiko. Byababaje benshi ndetse bitangaza buri wese kwumva umugizi wa nabi nka Rutagungira ariwe Perezida asabira gufungurwa ariko Mutabazi Joel agakomeza gufungirwa akamama! Icyo numva nuko Leta y’Urwanda ikwiye guhindura umuvuno kubyerekeranye no kujagajaga ibindi bihugu ngo irashakisha abayirwanya. Reba ibibera Mozambique, none hatahiwe Australia!

Subiza
Rebero Jeremy 26/08/2019 7:52 pm at 7:52 pm

Twikomeza gicengana duca iruhande rw’ukuri. Uganda yatangiye kwibasira abanyarwanda nyuma y’ishimutwa ly’abatavuga rumwe na Leta y’Urwanda. Wabonagako Urwanda rwavogeye Uganda. Ikibabaje nuko noneho Urwanda rwitwaza ifungurwa ly’abantu nka Rutagungira uhamwa n’ibyaha ngo adakurikiranywa n’inkiko. Byababaje benshi ndetse bitangaza buri wese kwumva umugizi wa nabi nka Rutagungira ariwe Perezida asabira gufungurwa ariko Mutabazi Joel agakomeza gufungirwa akamama! Icyo numva nuko Leta y’Urwanda ikwiye guhindura umuvuno kubyerekeranye no kujagajaga ibindi bihugu ngo irashakisha abayirwanya. Reba ibibera Mozambique, none hatahiwe Australia!

Subiza
Hesron 31/08/2019 12:07 am at 12:07 am

Wowe ucengana nande? Niba Rutagungira Ari umugizi wa nabi jyana ibimenyetso ufashe urukiko. Mutabazi Joel afungiwe akamama urihe ko yaburanye muruhame agakatirwa igihano. Imivuno uvuga leta ikwiye guhindura ko ntawe baheza munteko watembereyeyo ugasaba ijambo ukabagira inama.
Bazirunge zange zibe isogo. Wowe urwango rukurimo rwavanwamo nisasu gusa wa nyanayimbwa we.

Subiza
Kennedy Maridadi 30/08/2019 11:49 pm at 11:49 pm

Him Sebaba, ndemeza ko ufite passport. Uzareba kurupapuro rurimo imbere usome uzabina ahanditse NGO ” Prezida wa Republika yuRwanda arasaba abo bireba kureka uyu akanyuraho no kumuhavubufasha bwose akeneye” UKUBITA IMBWA ABA ASHAKA SHEBUJA. UGIRASHEBUJA ni umwana wumunyaRwanda. Nina abafungiye Uganda baribye babivuga Shebuja yishyure. Bareke ibyo bigira kuko twariganaga ntabindi bazi tutazi. Abagande nabagandekazi Bari hano barakora ntawubahutaza bameze neza. Naho no ba nayubashye Prezida wacu, uwo mupaka siwo uzatuma bamwubaha ufungwe kugeza habayeho ubwumvikane.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com