bwiza.com
Imikino

Inkundura hagati ya Real Madrid na Barcelona ku wa kwegukana Neymar

Amakipe yo muri Esipanye, Real Madrid na Barcelonaakomeje guhangana kugira ngo arebe uwakwegukana, Umunyaburezili ukinira, Paris- Saint Germain.

Ikinyamakuru ESPN gitangaza ko Barcelona ishaka gutanga rutahizamu wayo, Ousmane Dembele kugira ngo igarure Neymar.

Ku rundi ruhande, Real Madrid nayo ikomeje gushaka uko yakwegukana uyu mugabo, imuguranye abakinnyi nka Gareth Bale na Lucas Jovic.

Kugeza ubu Barcelona imaze kwerekana ubushake bwo kugura Neymar inshuro ebyiri, ariko PSG ikabutera utwatsi.

Ikinyamakuru Express kivuga ko Real Madrid iteganya gutanga abakinnyi batatu kugeza ubu bataramenyekana.

Iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo aya makipe yombi yabasha kugura Neymar, ikibazo cy’umushahara we kizaba imbogamizi ku igurwa rye.

N’ubwo bimeze bityo, aya makipe yombi aracyatanguranwa na tariki 2 Nzeri ubwo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu Bufaransa rizaba rifunze.

Izindi wakunda

Bwiza.com