bwiza.com
Amakuru Umutekano

Nimwifashe natwe turananiwe-Igisubizo cy’ubuyobozi ku baturage

Abaturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko ntacyo bafashwa ku nzu zamaze gusaza bubakiwe n’akarere ku nkunga y’abanyarwanda baba mu mahanga.

Nk’uko RBA ibivuga, Abanyarwanda baba mu mahanga bari bariyemeje gukusanya amafaranga agera kuri miliyari ebyiri yari kubaka inzu zigera kuri 504 ariko haboneka ubushobozi bw’amafaranga miliyoni 22 n’ibihumbi 400 zubatse inzu 9 na zo zamaze gusaza ndetse n’indi imwe itaruzuye.

Bitewe n’uburyo zubatswe butarambye, abaturage bavuga baba bafite ikibazo ko zazabagwaho. Bavuga ko akarere kahaye amafaranga umurenge ngo wubake izi nzu ariko ba rwiyemezamirimo bazubaka nabi, bihuta kugira ngo bigendere.

Rukundo Emmanuel avuga ko buri nzu bayubakiraga 900,000 RWF, bakishyiriramo rukarakara na sima nkeya. Avuga ko zasadutse ziranahomoka bitewe na rukarakara, sima nkeya ndetse n’umuswa.

Nyirasafari Yozefa we yabwiye RBA ko umuyaga ushinguramo imisumari ifashe amabati.

Iki kibazo ngo ntikiri ku nzu babamo gusa kuko ari ko bimeze no ku misarani, ubwogero ndetse n’ibikoni; byose bubakiwe muri iki gikorwa.

Meya Richard Mutabazi uyoboye akarere ka Bugesera na we yemeza ko ba rwiyemezamirimo bubatse izi nzu nabi, ikaba ari yo mpamvu izitera gusenyuka.  Avuga ko bazakora ibishoboka izi nzu zigasanwa niba abazibamo batishoboye.

Izi nzu zubatswe muri gahunda y’igihugu  yo kurwanya nyakatsi yatangiye mu 2007. Abanyarwanda baba mu mahanga bagize Rwanda Diaspora Global Network biyemeza kugiramo uruhare ariko akarere ka Bugesera kagatanga ibibanza byo kuzubakamo.

Izindi wakunda

Bwiza.com