bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umunyarwanda bivugwa ko yafatanwe imbunda n’amasasu hari ibindi azira
Amakuru

Uganda: Umunyarwanda bivugwa ko yafatanwe imbunda n’amasasu hari ibindi azira

Umunyarwanda, Sam Buchana uherutse gufatwa ashinjwa gutunga pisitori n’amasasu 19 yayo ngo arazira ibindi byaha.

Uyu mugabo uzwi nk’umuherwe  (City tycoon)ngo yaba azira kuba yaracuje zahabu zitemewe ariko inyungu akayikubira wenyine.

Uyu mugabo ngo asanzwe acuruza zahabu mu buryo butemewe nk’uko Virunga Post ibitangaza.

Kuri iyi nshuro ngo yaba yaratawe muri yombi azira kuba atarahayeho bamwe mu bakomeye mu nzego z’umutekano za Uganda.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/08/22/umunyarwanda-buchana-yafatanwe-imbunda-namasasu-19-muri-uganda/

Amakuru Bwiza.com ifite ariko itapfa kwemeza neza ni uko Buchana (nk’uko muri Uganda bamwita) yaba yarafaswe ku mabwiriza ya Gen. Salim Saleh.

Kuri ubu uyu mugabo afungiwe muri Gereza ya Kigo, aho azaburanishwa kuwa 3 Nzeri 2019.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Hesron 25/08/2019 11:58 am at 11:58 am

Ubwo bapfuye amagaburanyama baziyunga. Salim Saleh Arya akatarika nibisanzwe. Namutinyiye ya zahabu yo muli Venezuela. Umuntu wese uva amaraso ntiyayegera keretse utagira ubwenge.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com