bwiza.com
Amakuru Urukundo

Aho mviriye mu bihayimana sinkeneye gushaka umugabo ahubwo nkifuza kubyara akana- Nkore iki?

Mbaje kubifuriza weekend y’amahoro n’imigisha. Ndisegura kuko ntabwo imyirondoro nyivuga, ndi umunyarwandakazi nkaba ngisha inama.

Mfite imyaka 40, nkaba nkora business nyuma y’aho mviriye mu bihayimana, umuntu ashobora kumbaza ikibazo wenda ngo kuki nabavuyemo, ariko icyo namusubiza kuko ndabizi hari abahita babyibaza, ni uko nasanze atari umuhamagaro wanjye.

Kubera igihe cyose namazemo kandi nkaba ntarigeze mbyiruka nitaye ku by’urugo cyangwa ngo nihe abagabo, numva nta mugabo nkeneye pe.

Ahubwo mu byifuza byanjye n’ubwo gusambana ari icyaha mbona ntekereza ko ariyo nzira yamfasha kubona umwana mu myaka nsigaranye mbere y’uko ncura.

Si uko ndi mubi ku buryo nabura abagabo turyamana, mporana izo ntambara mu mutima nibaza uko nzabona umwana kuko we numva mushaka cyane. Uko umuntu akoze imibonano mpuzabitsina siko asama, nabyo nkabyibaza.

Aho gushakana n’umuntu ajo tugashwana kubera ko tutahuje ntacyo byamarira, rwose numva ntakeneye umugabo umpa amabwiriza ya buri munsi ngenderaho kandi hari n’inshingano z’urugo numva ntahagararamo neza uko bikwiye.

Mungire inama kuko umutwe umwe ntiwigira inama.

 

Izindi wakunda

21 Ibitekerezo

nkundimana theogene 25/08/2019 11:43 am at 11:43 am

ndakugira inama yukuntu tugiye kubona umwana kdi ntamugabo ushatse kdi udasambanye cyane nkwemereye kumuguha kuko duhuje ikibazo Icyusabwa nukumenya umunsi wuburumbuke wawe ukaza nkabikurangiriza kugendera please call me 0785582637

Subiza
Semana 25/08/2019 2:07 pm at 2:07 pm

Ntakibazo uzashake ugutera inda ubundi urere uwo mwana.
Byose ni amahitamo yawe

Subiza
Venant 25/08/2019 2:44 pm at 2:44 pm

Ubundi tugomba gusobanukirwa neza ubuzila bwacu kigirango tugere kucyo twifuza kugeraho. Ndabizi neza ko abakwandikira benshi nabari bukubwire ngo bakubyarire umwana nyuma yaho bagukwize isi baguhanahana ku nshuti zabo , abanyarwanda ntabwo tugira umucyo wo gufata ibanga. Ntabwo mbyizeye neza ko uwo muzabyarana azabiceceka. Komera rero umushinga tunzagupfire ubusa. Ma Soeur we uri muzima kabisa .

Subiza
Venant 25/08/2019 2:52 pm at 2:52 pm

Correction des erreurs : ubuzima non ubuzila et kugirango non kugirango.
None se kutari Bikiramariya ngo uzatware inda y’umwuka wera ihangane uzashake umuntu mubyumva kimwe mubiganireho neza utabiciye kuruhande. Cyangwa urashaka gukora buraya ntumenye uwakubyariye njye numva bitaba byiza kabisa. Uzarebe umuntu w’inyangamugayo mubikorane lwabiganiriye.

Subiza
Giovanni 25/08/2019 5:21 pm at 5:21 pm

ibyo uvuga nibyo kandi nuburenganzira bwawe! nange nubwo ndi umugabo byabanje kungora ariko ubu byarakemutse!sinzi niba ukiri vierge ariko ubaye ukiriyo washaka abagabo bari serieux kandi bagira ibanga! uzagerageze nubabura uzambwire nkugire inama! gusa nawe ugomba kuba ugira ibanga nkange! niba kandi warakoze sex nabantu barenze 2 kandi warabikoze inshuro zirenga 5 washakira mubo mwaryamanye ukababwira icyifuzo cyawe! sawa ubwo uzambwira uko byagenze.

Subiza
Venant 25/08/2019 2:54 pm at 2:54 pm

Ubundi tugomba gusobanukirwa neza ubuzima bwacu kugirango tugere kucyo twifuza kugeraho. Ndabizi neza ko abakwandikira benshi nabari bukubwire ngo bakubyarire umwana nyuma yaho bagukwize isi baguhanahana ku nshuti zabo , abanyarwanda ntabwo tugira umucyo wo gufata ibanga. Ntabwo mbyizeye neza ko uwo muzabyarana azabiceceka. Komera rero umushinga tunzagupfire ubusa. Ma Soeur we uri muzima kabisa .

Subiza
King 25/08/2019 3:59 pm at 3:59 pm

Niba uri tayari nyandikira kuri email address yanjye iri kuri Iki kinyamakuru

Subiza
Mami 25/08/2019 4:06 pm at 4:06 pm

Oya gusambana ni icyaha. Ushobora kwibwira ko aribyo byoroshye kurusha gushyingirwa ariko sibyo. Ufite ishusho mbi y’urugo nabyo sibyo. Umugabo si uwo gutanga amategeko mushobora no kujya inama ibya kera sibyo by’ubu. Ese uziko ushobora kuzaryamana na benshi ibyo wifuza bitaragerwaho, nawo nundi mutwaro. Ikindi umwana wawe azitwa ikinyandaro nakura amenye ko yavuye mu busambanyi. Nakura azakwanga kuko utamuhaye amahirwe yo kugira uwo yita Papa no guteteshwa nawe. Gushaka rero ni isezerano buri umwe akitwararika ibyo mwasezeranye kandi birashoboka. Hari ubwo ubijyamo ugategereza wa muruho bavugaga ugaheba. Nari nibagiwe ibya bya birwara bidakira byateye, ubwo rero imisigati yajemo nkongwa ni ukwirinda.

Subiza
gogo 25/08/2019 4:35 pm at 4:35 pm

Ese watekereje neza wibuka ko uwo mwana akeneye kugira ababyeyi bombi agakurira mu muryango! rero niba udashaka kubaka naguhitiramo kureka kubyara, kuko kudakurira kubabyeyi byaba accident ariko ntibikwiye kuba Plan!

Subiza
Kanyamibwa 25/08/2019 6:04 pm at 6:04 pm

Igitekerezo cyawe ntacyo nakigayaho kuko ubuzima ni amahitamo y’umuntu.gusa uzarebe witonze n’ubwo imyaka irimo igenda ariko ntuhubuke.uzampamagare tubiganireho 0788563816

Subiza
Gerard 25/08/2019 10:36 pm at 10:36 pm

Inama nakugira nugushaka umugabo mugasezerana mukabana nk’umugabo n’umugore naho gusambana ngo ubone umwana ntabwo aribyo! Buriya nk’umuntu wari warihaye Imana, waha agaciro icyo gihe wabimazemo! Nubura umugabo ushima ngo mubane uzabyihorere wigumire aho kandi unakomeze gusenga ntakinanira Imana.

Subiza
Dan 26/08/2019 1:14 pm at 1:14 pm

Ariko njye njya nibaza wanyereka ku isi umuntu n’umwe bwira adacumuye ngo n’intungane bwira icumuye karindwi, hari abarirwa biba ibya rubanda, abarirwa bagambana, banagambanira abandi ,abimitse inzangano zihishe mu mitima bagasekesha amenyo ku mutima bagukinze byinshi none gushaka kwibyarira umwana ngo ejo atazicwa n’ahondeba agahinda ni icyaha!?!?? Njyewe maze kubona abantu bishinga ibyo wita ibyaha bakanga gukoresha ubwenge n’ubushobozi bafite kubera agahinda bikarangira baniyahuye. Njyewe ntekereza ko ntawundi muntu uba wataye ku nyungu zawe kurusha wowe ubwawe. Kuko iyo ibintu atari wowe biriho wumva ibisubizo byose utanze aribyo Ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira

Subiza
Ukwishaka 26/08/2019 6:37 am at 6:37 am

Iyaba nari nkuzi pe Imana yaba iduhaye igisubizo twembi, nanjye ,ndashaka umwana ukamubyara nanjye nkajya ngufasha kumurera, kuko umugore wanjye yabyaye rimwe arekeraho kandi no kwa muganga basanze njye ndi muzima ntakibazo mfite kandi sinigeze nifuza kubyara umwana 1 gusa kandi nari nkeneye benshi kurinjye ndumva uje uri igisubizo cg se n’undi utekereza nkawe ndasaba Imana ko yaduhuza aya ma talenta tukayabyaza umusaruro, Uru rubuga ruzaduhuze twe kuzapfana agahinda

Subiza
Ntare 26/08/2019 7:01 am at 7:01 am

Mwaramutse , sister Imana ibane nawe , wakoze kugisha Inama sinifuza kukumenya ariko nimba byakorohere wamfasha ukanyanikira kuri email nka guha Inama zanjye binyuze kuri e-mail ntarealexis@yahoo.com

Subiza
David 26/08/2019 11:18 pm at 11:18 pm

Nyandikira kuri email davidngiriye@gmail.com please ariho tuganirira

Subiza
David 26/08/2019 11:23 pm at 11:23 pm

Impamvu ya email davidngiriye@gmail.com, sinifuje gutangira hano phone number ku mpamvu zitandukanye z’umutekano wange harimo n’akazi

Subiza
David 27/08/2019 8:48 am at 8:48 am

Nyandikira please kuri email davidngiriye@gmail.com

Subiza
nzabaernes 27/08/2019 4:15 pm at 4:15 pm

ihangane gusa unazirikane ko bishobora kuba biterwa n’igikomere cy’uko wahoze mubiyeguriye Imana. niba uri isugi, ushobora gusanga ari uko utarahura n’umuygabo bityo ukazagira irari ridasanzwe nyuma yo guhura nawe ugahora wifuza. njye inama nakugira ni uko wafata umwanzuro wo gushaka umugabo, akazakubera umugabo uhoraho, nawe ukamubera umugore, Imana yabishima ikabaha kubyara no kurera neza abo mubyaye.

Subiza
Yves Rugunga 29/08/2019 4:17 pm at 4:17 pm

Uzashake intanga kuko numenya umugabo na byo bizaba ari rwaserera. Gusa sinzi niba amategeko yo mu Rwanda abyemera ariko hanze bibaho. Ukabyara umwana wa we ariko utazi se . Ndumva waravutse wanga abagabo nta mpamvu yo kibiyegereza. Na none ariko niba wemera Imana ibyo binyuranyije na gahunda yayo aho yaremeye umugore umugabo. Umwana uje atazi se na we abyumvise sinzi ko wazamukira

Subiza
Isaïe 30/08/2019 4:17 pm at 4:17 pm

Washatse umugabo ko aribyo byiza, aho kubyara umwana uzajya ahora akubaza ise utari bumumwerke. Witinya inshingano z’urugo utarazibona ntabwo zizakunanira.

Subiza
kamana 01/09/2019 7:07 pm at 7:07 pm

N’aba n’uwasambana kubera ko yananiwe Kwifata, ibyo birateye(birumvikana).
Ariko nk’uwabigambiriye akabipangapanga, byamunanira akanagisha inama yo gukora icyaha nk’icyo we azahanwa gihano ki?
Mugore, aha utege amatwi yombi uko ari abili nezaaaa cyane.
Igikorwa ushaka gukora ni Ubugome buvanze no kwikunda gukabije cyane kuko utarabyara na rimwe Ngo umenye ibibera mu mutima w’urugo.
Wabujijwe na nde gushaka hakiri kare? Niba wari mw’idini ritemerera abarikorera gushaka wihombereje imyaka y’ubuto yose wataye, kuko bibiliya yemera ko abakozi b’Imana bagomba kuba bafite umugore umwe. Ubwo bivuze ko n’Umubikira cg umugore ukorera Imana, yagombye kuba afite umugabo umwe. Siko rero bimeze muri Kiliziya ya Roma mwita gatolika. Wahise mo kwica Ubuto bwa we nta mpamvu none wasanze waribeshye uva mo igihe kiriho kugucika.
KWIKUNDA niko kukongoza ngo wibyarire mu cyaha cy’Ubusambanyi. Kuko ushaka kubyara nta mugabo.
Hanyuma se umuryango w’ikibikira wari uri mo nibumva ko wabyaye nta mugabo, bazakwita iki? Bazakwita umubikira w’ikirumbo. Ko wavanywe mo n’ubbusambanyi kandi uzaba ubyihamije wowe ubwa we.
Oroha jye nkugire inama ya kigabo:
Jya mu mihanda ugishe inama za Mayibobo kuri icyo kibzo maze utege neza amatwi bariya bana Icyo bazakubwira uzafate icyo.
Mayibobo zirirwa zituka abakobwa n’abagore aho baciye hose… Uzi uko ziba zivuga? Ngo: Puuuu ngo aka kaga n’ubu buzima bubi dufite nyirabayazana ni mwe mwe bwe tuzira. Bati: Mwaratubyaye mu busambanyi muduhisha ba data ntitwabamenya, murangije munanirwa kuturera mutujugunya aho mubonye, none
dore umuruho twarushye…
Nka we wasomye Bibiliya kuki ushaka kubyara nk’indaya? Uwo mwana nazakubaza Se uzamusubiza uti iki rahira?
Umubyaye muri iyo nzira y’uburaya, ejo ugapfa uwo mwana azaba uwa nde? N’iyo utapfa kandi mu muryango ya we niba ukiyigira, uwo mwana azakura bamwita Ikinyendaro kandi azakura bimubabaza. Umwana nakubaza aho Se ari uzasubiza iki? Uragowe wowe cyane.
Niba ushaka umwana, shaka umugabo. Abagabo bose ntibatwaza abagore ba igitugu.
Niba udakunda abagabo, reka kubyara ngo ujye kurushya uwo mwana umutera agahinda, agakura nta Papa agira. Uzi uburyo kurerwa n’umubyeyi umwe byica abana mu mutwe? Urabizi kweri? Ibyo ni Ukwikunda. Reka icyo cyaha kuko nta cyo kimaze.
Imyaka ufite ni myinshi k’uburyo urongowe warongorwa n’umugabo na we ukuze ubwana bwo gupfa ubusa mushondana mu rugo bwarashize kuko mwese mwaba muri bakuru nta cyo yagutwara. Kereka niba ubona ahubwo nta n’ukurora irihumye. Ibyo ari byo byose, shaka umugabo werekane ko n’ubwo wasohotse mu Kibikira ariko Ababikira biyubaha.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com