bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Algeria: Minisitiri yeguye, umuyobozi wa polisi arirukanwa ku bw’abapfiriye mu gitaramo

Uyu wa 25 Kanama 2019, Minisitiri w’Umuco muri Algeria, Meriem Merdaci yeguye akurikiye umuyobozi wa polisi nyuma y’igitaramo cyo ku wa 20 cyapfiriyemo abantu batanu, abandi barenga 20 bagakomereka.

Iki gitaramo cyakozwe n’umuhanzi Abderraouf Derradji (Soolking) wamamaye mu njyana ya Rap.

Soolking azwi cyane ku ndirimbo yitwa ‘Liberté’ cyangwa se ‘Freedom’ bisobanuye ‘Ukwishyira Ukizana’ iririmbwa n’abigaragambya buri ku wa gatanu, isaba impinduka muri politiki ya Algeria nyuma yo kwegura kwa Abdelaziz Bouteflika.

Kuri uyu wa 24 Kanama ni bwo umuyobozi wa Polisi, Abdelkader Kara Bouhadba yirukanwe ku mpamvu zitatangajwe ariko umwe mu bashinzwe umutekano utashatse ko AFP imutangariza amazina yavuze impamvu y’iki gitaramo iri inyuma yabyo.

Aba bavuye ku nshingano bariho kandi bakurikiye Sami Benchik el Hocine wari ushinzwe gutegura ibitaramo, na we wirukanwe ku wa 24 Kanama.

BBC ivuga ko iki gitaramo cyarimo abantu benshi cyane, umubyigano ari wose ku buryo hari impungenge ko hari ikibazo gishobora kuhaba. Ngo abarinze umutekano ntibari bahagije hashingiwe ku mubare w’abari bitabiriye.

Meriem Merdaci
Igitaramo cya Soolking cyaranzwe n’umubyigano watewe n’umubare munini w’abakitabiriye

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com