bwiza.com
Amakuru Politiki

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa- AMAFOTO

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, aho yitabiriye inama irahuza ibihugu Birindwi bikize ku Isi (G7).

Perezida Kagame w’u Rwanda yitabiriye iyi nama atari uko ruri muri ibi bihugu birindwi bikize, ahubwo ni kimwe mu bihugu Umunani byayitumiwemo.

Ibihugu bigize G7 ni u Buyapani,  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Butaliyani.

Umunani byatumiwe ni Rwanda, Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.

Inama nk’iyi y’ibi bihugu bigize G7 yaherukaga umwaka ushize, yabereye muri Canada ariko u Rwanda ntirwari mu batumirwa.

Iyi nama iteraniye mu Majyepfo y’u Bufaransa biteganijwe ko iramara iminsi ibiri, kuva kuri iki Cyumweru ikazarangira ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2019.

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya G7

 

Izindi wakunda

Bwiza.com