bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Producer Moses yiyemeje gufasha ku buntu abahanzi bakizamuka muri muzika Nyarwanda

Umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya ‘The Super Talent Record’, Minani Moise, uzwi ku izina rya Moses, avuga ko yiyemeje gufasha abahanzi bafite impano by’umwihariko bakizamuka.

Ni muri urwo rwego yateguye amarushanwa yise ‘Moses Promotion-Rebel Competition” aho umuhanza azajya ajya ku rubyiniro akaririmba, abo abakemurampaka bemeje nk’abatsinze akazajya abakorera indirimbo ku buntu.

Aganira na Bwiza.com, yagize ati “Rizaba ari irushanwa, abahanzi biyandikishije bazahiganwa, batanu ba mbere tuzajya tubakorera indirimbo (Audio & Video) ku buntu ariko impano zabo zijye ahabona”.

Yakomeje avuga ko n’abandi batakwitinya, ati “N’abandi ntibitinye kuko umuhanzi wese uzaba yiyandikishije akitabira irushanwa yemerewe kuzajya aza tukamukorera indirimbo akagabanyirizwaho 50% ku giciro cyagenwe”.

Ashimangira ko hari abahanzi benshi bafite impano ariko usanga zitagaragara kubera ubushobozi buke cyangwa se kutagira ababafasha kuzizamura.

Ati “Nta muhanzi twaheje muri iri rushanwa ariko by’umwihariko promotion yacu igambiriye kuzamura abahanzi bafite impano ariko zitarimo kugaragara hanze”.

Iri rushanwa rizaba ku wa 28 Kanama 2019, Kimisagara muri Café des amis hafi y’ahakorera studio ‘The Super Talent Record.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com